RSB yatangije gahunda yo kubaka ubushobozi no gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bapolombiye

Uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Umuryango w’Abaporombiye mu Rwanda (Rwanda Plumbers Organization) bakoze ubukangurambaga bujyanye no gutangira gahunda yo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, kubaka ubushobozi ndetse no gutanga icyemezo cy’ubuziranenge gihamya ubushobozi bw’abaporombiye mu mwuga wabo.

Abitabiriye ubukangurambaga

Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abahagarariye Minisiteri n’inzego za Leta zitandukanye, abahagarariye Umuryango w’Abaporombiye mu Rwanda, abakora umwuga w’ubuporombiye harimo abakwirakwiza amazi, gaze n’abagira uruhare mu bikorwa by’isuku n’isukura haba mu nyubako zo guturamo, inyubako zagenewe ibindi bikorwa, inganda ndetse n’ibindi bikorwa remezo; ndetse n’abafite mu nshingano kugenzura n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umwuga w’abaporombiye.

Bwana Zimulinda Philibert, umuyobozi w’ishami rishinzwe ingero n’ibipimo muri RSB

Atangiza ubu bukangurambaga, Bwana Zimulinda Philibert wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RSB yibukije ko gutangiza gahunda yo kubakira abaporombiye ubushobozi ndetse no kubaha ibirango by’ubuziranenge ari kimwe mu bikorwa RSB yiyemeje bigamije gushyigikira gahunda za Leta zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse no kubakira Abanyarwanda ubumenyi bubahesha amahirwe yo gupigana ku isoko ry’umurimo mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Yibukije ko iki cyiciro kigezweho nyuma y’ibindi byamaze gutangira nko gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bakora umwuga wo gusudira, abatunganya uburanga, abatunganya amafunguro mu mahoteli n’ibigo by’ubukerarugendo, abatunganya ubusitani ndetse ikazanakomereza ku yindi myunga nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi yitabirwa na benshi by’umwihariko urubyiruko.

Bwana Twagirimana Jean Claude, umuyobozi wa Rwanda Plumbers Organization (RPO)

Bwana Twagirimana Jean Claude, umuyobozi w’Umuryango w’Abaporombiye mu Rwanda yashimiye imikoranire na RSB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ikomeje gutuma habaho icyizere cyo guteza imbere uyu mwuga ndetse no gukomeza kurema amahirwe y’umurimo wubashywe kandi ugirira akamaro abawukora. Yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na RSB mu rugendo rwo guteza imbere umwuga kandi ahamagarira abaporombiye bose kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro ayo mahirwe ndetse bakubaka ubushobozi bufasha mu gukemura ibibazo n’ingaruka ziterwa n’uko umwuga wabo hari abawukora nabi. Yibukije ko akazi gakorwa n’abaporombiye gafatiye runini cyane abantu mu buzima bwa buri munsi kandi iyo gakozwe nabi gateza ibihombo bishobora no kuvamo kubura ubuzima bw’abantu.

Bwana Clovis Hangane-Umuporombiye

Clovis Hangane, umupolombiye umaze imyaka irenga cumi n’itanu akora uyu mwuga yishimiye iyi gahunda nshya ahamya ko iziye igihe kuko isoko riri kwaguka cyane ariko rinazana ibisabwa bishya birimo ibyemeo bihamya ko umuntu ibyo akora abikora neza, byujuje ubuziranenge bityo bigaha abatanga akazi icyizere ko azabikora neza. Yagaragaje ko umwuga w’ubuporombiye uretse kuba umwuga gusa unavanze n’ubumenyi bwihariye bityo abantu bose bawukora ari ngombwa ko bagira uburyo bwo kongera ubumenyi kandi bagahozaho mu kumenya ibisabwa bishya. Yasabye ko abantu bakomeza kwita ku buziranenge bw’ibikoresho byifashishwa ndetse n’abatanga akazi bakita ku byo basabwa n’abaporombiye kugira ngo habeho gufatanya gukora neza kandi ibikozwe bibe bizaramba bitagira ingaruka zateza isenyuka ry’inyubako cyangwa izindi.

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”