U Rwanda rwifatanije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubuziranenge bihurirana na RSB yizihiza imyaka 20 ishize itanga serivisi z’ubuziranenge

U Rwanda rwifatanije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubuziranenge bihurirana na RSB yizihiza imyaka 20 ishize itanga serivisi z’ubuziranenge

Uhereye i buryo: Umujyanama wihariye wa Perezida wa ISO Bwana Njoroge Edward, Bwana Richard Niwenshuti na Bwana Murenzi Raymond

Buri mwaka tariki ya 14 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (World Standards Day). Uyu munsi wizihizwa hagamijwe guha agaciro abagira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge ndetse no gushimira abayashyira mu bikorwa.

Uyu munsi washyizweho ahagana mu mwaka w' 1970; ushyirwaho n' imiryango mpuzamahanga ishyiraho amabwiriza ari byo ISO (International Organisation for Standardization), ufatanije n' umuryango wa IEC (International Electrotechnical Commission) ndetse na ITU International Telecommunication Union) ushyiraho amabwiriza y' ubuziranenge mu by' itumanaho.

Intego y’ishyirwaho ry’uyu munsi ni uguha agaciro abahanga mu ngeri zitandukanye bagira uruhare mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, abayakoresha ndetse no kwibutsa abatuye isi ko amabwiriza y’ubuziranenge ari ishingiro ry’ibikorwa byabo bya buri munsi akaba n’umusingi ushingirwaho iterambere.

Muri uyu mwaka wa 2022, Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Standards for Sustainable Development Goals-Akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge mu gushimangira igerwaho ry’intego z’iterambere rirambye ku batuye isi.” ; ndetse mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize,ku rwego rw’igihugu hashyirwaho insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe dukomeze gufatanya urugendo rwo gutsura ubuziranenge.”

Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB yashimiye inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’Abikorera ndetse n’ abafatanyabikorwa bose zakomeje gufatanya na RSB mu bikorwa byo guteza imbere ubuziranenge mu gihugu. Yagaragaje ko muri urwo rugerndo ikigo cyiyubatse ku rwego rushimishije, cyubaka ubushobozi bw’abakozi n’ubw’ibikoresho ari nabyo byatanze umusaruro w’uko ibicuruzwa birenga 750 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge, ibigo bitandukanye bihabwa ibirango by’imikorere na serivisi nziza ndetse serivisi za RSB zo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, izo gupima muri laboratwari, iz’ingero n’ibipimo ndetse n’izo gutanga ibirango by’ubuziranenge zahawe ibyemezo mpuzamahanga ko zikora zuzuza ibisabwa n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge ( certification and accreditation). Bwana Murenzi yagaragaje ko RSB yihaye icyerekezo gishya cyo kurushaho gushyira imbaraga mu gutsura ubuziranenge muri iyi myaka itanu (5) iri imbere.

Bwana Edward Njoroge, uwahoze ari Perezida wa ISO akaba ari umujyanama wihariye

Bwana Edward Njoroge, wahoze ayobora Umuryango mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) akaba ari n’umujyanama wihariye wa Perezida wa ISO akaba yari yaje ahagarariye uyu muryango kwifatanya n’ u Rwanda muri iki gikorwa yashimiye RSB kubw’urugendo rwiza imaze gukora n’ibimaze kugerwaho mu gutsura ubuziranenge mu gihugu. Yanashimiye u Rwanda kubw’uruhare rugaragara rumkomeje kugira mu bikorwa bya ISO birimo gutegura no kwakira inama mpuzamahanga zo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge.

Bwana Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho/MINICOM

Bwana Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzuruzi n’inganda yashimiye ibimaze kugerwaho na RSB byafashije mu iterambere mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye harimo ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ibikorwa remezo, ubushakashatsi no guhanga udushya, n’ibindi. Yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira guteza imbere ubuziranenge nk’uburyo bwo guteza imbere ubukungu, ubucuruzi ishoramari ndetse no kurengera ubuzima bw’abaguzi.

Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge hashimiwe ibyiciro bitandukanye byitwaye neza mu bikorwa byo kumenyekanisha amabwiriza y’ubuziranenge harimo abanyeshuri n’ibigo byitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ku buziranenge, amakipe yatwaye ibikombe n’imidari mu marushanwa ya Made in Rwanda Cup 2022 mu cyiciro cy’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru no mu cyiciro cy’inganda n’ibigo ndetse n’inganda zitabiriye amarushanwa y’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika y’iburasirazuba.

Kiyovu Siporo yashyikirijwe igihembo yatsindiye giherekeza igikombe

Ku rwego rw’igihugu cyacu, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge 2022 byakomatanyijwe n’ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga k’ubuziranenge kwatangiye tariki ya 14 Nzeli gusozwa tariki ya 14 Ukwakira 2022. Muri uku kwezi habaye ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge, kumenyekanisha amabwiriza y’ubuziranenge binyuze mu mikino ndetse no kwakira inama mpuzamahanga k’ubuziranenge ya Komite tekinike ya ISO (ISO/TC 323 ) ku bukungu bwisubiramo (circular economy) u Rwanda rwakiriye kuva tariki ya 25-30 Nzeli 2022.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”