Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abakozi ba RSB bagana ku rwibutso rwa Jenoside rwa NtaramaTaliki ya 16 Kamena 2017 , abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge ( RSB) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera intara y’Iburasirazuba; mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.
Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, Bwana Innocent Ruzigana yahaye ikaze abakozi ba RSB, abasobanurira amateka yuje ivangura n’itotezwa ry’Abatutsi mu gace k’u Bugesera ndetse asobanura byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri ako gace:
“Ntarama iri mu nzibutso eshanu zifite amateka yihariye, bitewe n’uburyo Jenoside yateguwemo ikanashyirwa mu bikorwa muri aka gace. Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi ikomeye kuko ubukoroni ari bwo bwazanye ibi bibi byose byabaye muri iki gihugu , bigashibuka urwango mu bantu. i Ntarama hatujwe abatutsi benshi ariko atari urukundo, babaha amasambu bakanabategeka kuyahinga kugira ngo batazahava kuko hari ishyamba ryinshi ,bikaba byari no kubaheza kuko batanahavaga badahawe uruhushya . Mu gihe cy`imyaka umunani bategekwa kuguma mu Bugesera dore ko hari n`indwara ya tsétsé. Mu 1992, Bugesera barayiyogoje. Bigeze mu 1994 Abatutsi baricwa bagerageza kwirwanaho biranga kuko abo bicanyi bari bashyigikiwe. Tariki ya 15/04/1994 nibwo Ntarama yatewe Abatutsi bahungira mu kiriziya. Interahamwe ziraza zinjira mu kiriziya zica Abatutsi bari bahahungiye. Muri uru rwibutso hashyinguwe abatutsi barenga ibihumbi bitanu”.
Abakozi bahawe ikaze banasobanurirwa amateka ya NtaramaNyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside i Ntarama no kubunamira, abakozi ba RSB basuye ibice bigize uru rwibutso. Umuyobozi Mukuru wa RSB, Bwana Raymond MURENZI yasobanuye ko abakozi ba RSB baje i Ntarama kugira ngo basobanukirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bayigireho:
“Twaje hano kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace k’u Bugesera, by’umwihariko i Ntarama. Nk’abakozi ba RSB twiyemeje kujya dusura inzibutso za Jenoside, tugasobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo tuyigireho kandi tuyakuremo amasomo adufasha gutanga umusanzu wacu mu kubumbatira ibyo twagezeho. Turi mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, dusobanuriwe inzira y’Umusaraba Abatutsi bari batuye mu gace k’Ubugesera baciyemo. Birababaje cyane, ariko kandi tugomba guhora tuzirikana ko ibyo byose byashyigikiwe n’ubuyobozi bubi bubiba urwango mu Banyarwanda. Ariko kandi, Jenoside yahagaritswe n’ubuyobozi bwiza bunashyira imbere kunga no kubanisha Abanyarwanda.
Tuzahora tubizirakana, tuzahora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuzahora twigira ku mateka y’igihugu cyacu tuyavomemo imbaraga zo guharanira ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.”
Nyuma yo gusura urwibutso, abakozi ba RSB bashyikirije inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama kandi banaboneraho kubagezaho ubutumwa bw’ihumure banabizeza ko umuryango nyarwanda utazigera ubatererana ndetse nabo ubwabo biyemeje guhora bagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi Mukuru ashyikiriza inkunga uhagarariye abarokotse JenosideUbuyobozi bw’Urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama bwashimiye RSB k’ubw’urugendo bagiriye kuri uru rwibutso n’umutima wo gushyigikira no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.