ITANGAZO RIGENEWE ABAHABWA SERIVISE Z’IBIPIMO N’INGERO Z’IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE UBUZIRANENGE ISHAMI RISHINZWE IBIPIMO N’INGERO
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kibinyujije mu ishami ryacyo rishinzwe ibipimo n’ingero gikomeje gukora ibishoboka byose ngo giteze imbere serivisi gitanga z’isuzuma n’iregerabipimo hagamijwe kuzigeza k’ubuziranenge mpuzamahanga. Mu Ukwakira 2017, laboratwari eshatu arizo: ebyiri zipima uburemere (Mass, Balance) n’ipima Ubushyuhe n’ubuhehere (Temperature) zahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge mu mikorere myiza ya za laboratwari (accreditation against ISO/IEC 17025) gitanzwe n’Ikigo mpuzamahanga cyo mu Budage, DAkkS, Germany Accreditation Body. Muri ubu bushakashatsi bw’igihe gito RSB irifuza kumenya uburyo abakiriya bayo babona serivisi itanga muri urwo rwego. Ibisubizo mutanga twifuza ko byaduha amakuru kuri izi ngingo z’ingenzi zikurikira:
- Hari ibyo mubona bigenda neza?
- Ni iki gikeneye gukorwa neza kurushaho?
- Izi serivisi zimariye iki ikigo mukorera?
Tubararikiye kureba ibibazo mukanda kuri uyu murongo:
de.surveymonkey.com/r/RSB_survey aho mubasha gusubiza urutonde rw’ibibazo byabajijwe muri ubu bushakashatsi. Akarango “Next” kari hasi ku mpera y’urupapuro kagufasha kugera ku ipaji ikurikira naho aka “End” kagaragaza ko ibibazo by’ubushakashatsi birangiye ukohereza ibisubizo byawe byose. Turagusaba gusubiza ibibazo bitarenze itariki ya 15 Ugushyingo 2017.
Ibisubizo mutanga muri ubu bushakashatsi bizagirwa ibanga. Niba ufite icyo wifuza gusobanuza byimbitse kuri ubu bushakashatsi cyangwa se ikindi ikibazo icyo ari cyo cyose, baza umugenzuzi Bwana KOY kuri iyi aderesi: koy@koy-evaluation.de; cyangwa |Bwana Philibert Zimulinda, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibipimo n’Ingero/National Metrology Division Manager: philibert.zimulinda@rsb.gov.rw) na info@rsb.gov.rw.
Announcement for Customers of Rwanda Standard Board Calibration Services
The Rwanda Standard Board, Metrology Department is constantly working on the improvement and international recognition of its calibration services, in October 2017, three Metrology laboratories, namely Mass, Balance and Temperatures laboratories have been internationally accredited against ISO/IEC 17025 by DAkkS, Germany Accreditation Body.
In this short survey we would like to ask our users and clients for feedback concerning our services.
- What is going well?
- What might be improved?
- What are the benefits of these services to your company?
Your are invited to have a glance and Just click the link:
de.surveymonkey.com/r/RSB_survey and respond to the survey questionnaire, the button “next” at the bottom of the pages goes to next page of questionnaire up to the button ‘’end “ clicked for submission. Please! Complete the questionnaire until 15 November 2017.
The data will be treated confidentially by the independent evaluator. If you have any questions concerning the survey or the questionnaire, please do not hesitate to contact the external evaluator, Mr. KOY (koy@koy-evaluation.de), or Philibert Zimulinda, National Metrology Division Manager (philibert.zimulinda@rsb.gov.rw) or info@rsb.gov,rw