IKIGANIRO KURI RUSWA
Mu rwego rwo gukomeza gukumira, kurwanya no guhashya ruswa, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ibiganiro kuri ruswa mu Nzego za Leta. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki ya 28/06/2018, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Bwana Raymond MURENZI yagiranye ikiganiro n’abakozi bose b’icyo kigo ku buryo bwo kurwanya no gukumira ruswa.
Umuyobozi Mukuru atanga ikiganiro
Umuyobozi Mukuru wa RSB yasobanuriye abakozi b’icyo kigo ibigize icyaha cya ruswa ndetse n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ibihano byayo n’uburyo bwo kwirinda no kurwanya ruswa.
Abakozi ba RSB bunguranye ibitekerezo ku miterere y’akazi kabo ndetse n’aho gashobora kuziramo ruswa, maze bafata ingamba zikurikira:
Buri mu kozi wa RSB agomba
Mu kwanzura, abakozi n’Ubuyobozi bwa RSB bemeranyijwe ko ibiganiro nk’ibi byo gukumira no kurwanya ruswa bigomba kujya biba kenshi mu mwaka kugira ngo hatazabaho kwirara ruswa ikaba yagaragara muri RSB.
Ubwitabire bw'Abakozi mu kiganiro
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”