Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyatangije gahunda nshya ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE

Uyu munsi tariki ya 31 Kanama 2017, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangije Gahunda ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE, gahunda nshya igamije gushyigikira iterambere ry’inganda nto n’izicirirtse binyuse mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.
Asobanurira itangazamakuru icyo iyi gahunda igamije, Bwana Raymond MURENZI Umuyobozi Mukuru wa RSB yagize ati: “ Iyi gahunda ije gushimangira iterambere no gushyigikira umwihariko wa gahunda y’igihugu yo
kongera ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, kwimakaza umuco w’ubuzirange mu nganda no
kuzamura urwego rw’ubuziranenge mu gihugu muri rusange”.
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatekereje kuri gahunda ya
ZAMUKANA UBUZIRANENGE mu rwego rwo kwita cyane cyane ku iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse by’umwihariko iz’
abagore, inzego z’urubyiruko n’abafite ubumuga.
Bwana Raymond Murenzi ati: “Iyi gahunda ireba cyane cyane abafite aho bahuriye n’ibiribwa bakurikira:
Ibigo bihunika/bibika ibiribwa bitaratunganywa (Amakusanyirizo y’amata, ubuhunikiro bw’ibinyampeke, n’ibindi);
Imodoka zigemura ibiribwa(ubwikorezi);
Amasoko acururizwamo ibiribwa (amasoko asanzwe, amaguriro manini (supermarkets), n’aho bacururiza amata (milk zones);
Inganda zitunganya ibiribwa (inganda z’ibinyobwa, amata, inyama, amafarini, amasukari, n’ibindi);
Serivise ziteka zikanagabura ibiribwa (Hoteli, motel, inzu z’amacumbi (guest house), resitora, cafetariya, Kioski, ibigo by’amashuri, ibigo byakira inama, ibitaro, amagereza).
Serivisi zigemura ibiribwa bitunganyije (Catering service)
Umuyobozi Mukuru wa RSB yameneyesheje ko ku ikubitiro, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, iyi gahunda izatangirira ku nganda z’amata n’ibiyakomokaho, inyama n’ibizikomokaho ndetse n’imboga n’imbuto n’ibizikomokaho hanyuma ikazakomereza k’ ubuki n’ ibindi byiciro by’ibiribwa. Ibi byiciro by’ibiribwa byatoranyijwe hashingiwe ku kuba:
- Mu bicuruzwa bikomoka ku amata bigera kuri 138 byanditswe, ibigera kuri 40 nibyo byonyine byabonye ikirango cy’ubuziranenge, bivuga ko ibirenga 71% bitarabibona. Yakomeje amenyesha ko uyu mwaka w’ingengo y’imari RSB ifite umuhigo wo kuzamura izigera kuri 50, bityo ibicuruzwa bigera kuri 90 bizaba byarabonye ikirango cy’ubuziranenge.
- Mu bicuruzwa bikomoka ku inyama bisaga 27, nta na kimwe kirabona ikirango cya S-Mark. Uyu mwaka, RSB ikaba ibifasha ku buryo nibura 15 bibona ibirango by’ubuziranenge.
- Ku ibicuruzwa bikomoka ku imboga n’imbuto bisaga 193 byanditswe, ibigera kuri 76 nibyo bifite ibirango, bivugako ibirenga 60.6% bikeneye kubibona. RSB ikaba ifite umuhigo wo kuzamura ibisaga 30 uyu mwaka wa 2017-2018.
Umuyobozi Mukuru aganira n’itangazamakuru
Akomeza avuga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘
ZAMUKANA UBUZIRANGENGE’, Umuyobozi Mukuru yasobanuriye itangazamakuru ko izashyirwa mu bikorwa mu buryo bukurikira:
- Izabimburirwa n’isuzuma ry’inganda rizakorwa harebwa iby’ingenzi uruganda rugomba kuba rwujuje hanyuma zishyirwe mu byiciro bitandukanye b’ubuzirange nk’uko bigaragara mu gishushanyo kibanza.
- Izo nganda zizahabwa ubufasha bwa tekiniki zikorerwa gahunda hashingiwe ku byo zikeneye kandi buzagenda buzifasha kwimuka zivamu cyiciro cy’ubuziranenge cyo hasi zijya mu ikisumbuyeho.
- Izo nganda kandi zizakurikiranwa hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ibyateganyijwe harugu umunsi ku wundi mu rugendo rwose rw’iterambere mu buziranenge.
- Inganda zizageza ku gipimo cy’ubuziranenge cyifuzwa mu cyiciro runaka zizahabwa icyangombwa nk’uko bigaragara ku gishushanyo kiri ku ntangiriro y’iyi nkuru.
- Izizakomeza kuzamuka neza zikagera ku rwego rwa gatatu, urwego rushimishije rw’ubuziranenge, zizazahabwa icyemezo cy’urwo rwego zinafashwe mu gupimisha kugira ngo zihabwe ikirango cya S-Mark gishyirwa ku bicuruzwa kigahamiriza abaguzi ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge.
- Inganda zahawe ibyangombwa by’ibyiciro zirimo, zizagenerwa igihe ntaregwa cyo kuba ziteguye kwimuka ziva mu kiciro cy’ubuziranenge cyo hasi zijya mu cyisumbuyeho.
Andi mahirwe akubiye muri gahunda ya
ZAMUKANA UBUZIRANENGE kandi ni uko inganda zizoroherezwa kwishyura serivisi z’ubuziranenge, kuko ubusanzwe hari ubwo serivisi zitandukanye ziganisha kuguhabwa ikirango cy’ubuziranenge zishyurirwaga rimwe bityo ugasanga hari inganda cyane cyane izigitangira zigorwa no kubonera rimwe ayo mafaranga. Nk’uko Umuyobozi Mukuru yabisobanuye muri iyi gahunda nshya serivisi zizajya zishyurwa bitewe n’ibikorwa bikenewe ku ntambwe runaka uruganda rugezeho bityo inganda zizoroherwa.
Iyi gahunda ya
ZAMUKANA UBUZIRANENGE ni gahunda ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’inganda mu gukora no gutanga serivisi zujuje ubuzirange bizifasha guhatana ku masoko mpuzamahanga. Izakoresha ingengo y’imari igera hafi kuri miliyari ebyiri (2,000,000,000FRW) z’amafaranga y’ u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu, kandi aya ashobora kwiyongera bitewe n’ubwiyongere bw’inganda zitunganya ibiribwa zikeneye gufashwa.