Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge Kigiye Gutangiza Gahunda ya ZAMUKANUBUZIRANENGE
Bwana Raymond MURENZI, Umuyobozi Mukuru wa RSB mu kiganiroMu kwezi kwa Nzeli 2017, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kizatangiza gahunda nshya yitwa “
ZAMUKANUBUZIRANENGE”.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSB, Bwana Raymond MURENZI, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio 10 kuwa 17 Kanama 2017. Umuyobozi Mukuru yamenyesheje ko RSB igiye gutangiza Gahunda nshya ya ZAMUKANUBUZIRANENGE izafasha inganda gutera imbere:
“Muri uku kwezi kuza kwa Nzeli 2017, mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kizatangiza gahunda ya ZAMUKANUBUZIRANENGE. Ni gahunda nshya imaze iminsi itekererezwaho ndetse yanashyigikiwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha inganda nto n’iziciriritse gushingira iterambere ryazo ku gukora ibicuruzwa byiza kandi byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge kandi bibasha gupiganwa ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu no hanze yacyo.”
Nk’uko yakomeje abitangaza, Umuyobozi Mukuru wa RSB yamenyesheje ko gahunda ya ZAMUKANUBUZIRANENGE ije kunganira uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha inganda kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ariko ifite umwihariko:
“Umwihariko wa ZAMUKANUBUZIRANENGE ni uko izaba igamije cyane cyane iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse. Uburyo bizakorwamo nabwo burihariye kuko hazajya harebwa iby’ingenzi uruganda rugomba kuba rwujuje maze hanyuma isuzuma ku nganda zo mu ngeri (sector) runaka nirimara gukorwa inganda zizashyirwa mu byiciro kugira ngo ubufasha bwa tekiniki zizahabwa buzashingire ku byo zikeneye kandi buzagende buzifasha kwimuka mu kiciro zijya mu kindi kugera ubwo zizahabwa ikirango cy’ubuziranenge haba ku bicuruzwa no ku mikorere. Ibyo bazabifashwamo n’abahanga bazifashishwa hashingiwe ku nkunga Leta y’u Rwanda yagennye maze abo bahanga bakurikirane uruganda umunsi ku wundi baruherekeze barwongerera ubumenyi mu rugendo rwose rw’iterambere mu buziranenge”.
Muri ZAMUKANUBUZIRANENGE kandi inganda zizoroherezwa kwishyura serivisi z’ubuziranenge, kuko ubusanzwe hari ubwo serivisi zitandukanye ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge zishyurirwaga rimwe bityo ugasanga hari inganda cyane cyane izigitangira zigorwa no kubonera rimwe ayo mafaranga. Muri iyi gahunda nshya serivisi zizajya zishyurwa bitewe n’ibikorwa bikenewe ku ntambwe runaka uruganda rugezeho bityo inganda zizoroherwa”
Umuyobozi Mukuru wa RSB kandi yamenyesheje ko ZAMUKANUBUZIRANENGE izahera ku nganda nto n’iziciriritse zibarizwa mu ngeri z’amata n’ibiyakomokaho, inyama n’ibizikomokaho, urwagwa ndetse n’imboga n’imbuto.