ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyashyize ahagaragara amabwiriza y’Ubuziranenge agera ku 2455 azafasha guteza imbere ubuziranenge bw’Ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda)

  1. Amabwiriza y’Ubuziranenge yashyizwe ahagaragara ari mu ngeri zitandukanye zirimo ubwubatsi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ibiribwa, imiti, amavuta yo kwisiga, ubukungu, serivisi n’izindi
  2. Aya mabwiriza azafasha guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda
  3. Aya mabwiriza azafasha inzego zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera zitanga amasoko kugena ubuziranenge bw’ibikenewe bityo bibarinde ibihombo bikomoka ku guhabwa ibitujuje ubuziranenge

RISOHOWE UYU MUNSI

Bwana Raymond MURENZI, Umuyobozi Mukru wa RSB ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa

Kigali, kuwa 7 Gashyantare 2019, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyamurikiye Abanyarwanda amabwiriza Nyarwanda y’Ubuziranenge (Rwanda Standards) agera ku 2455 amaze gushyirwaho hagamijwe guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda. Amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho ari mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi harimo ubwubatsi n’ubumenyi mu myubakire no gutunganya imijyi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhinzi n’ ubworozi, ibiribwa n’ibinyobwa, imiti, amavuta yo kwisiga, imyenda, ibijyanye n’amashanyarazi n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi, imiyoborere na serivisi inoze, amabwiriza agenga imikorere myiza, n’ibindi. 

Abitabiriye iki gikorwa

By’umwihariko aya mabwiriza arimo n’agera kuri 293 yashyizweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 aya akaba ari mu ngeri z’ubwubatsi, ibiribwa no gutunganya ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’ibindi bikoreshwa mu kurimbisha umubiri, imiti, serivisi n’izindi nzego zifite akamaro mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Mu kumenyekanisha aya mabwiriza uyu munsi hibanzwe ku arebana n’imbuto z’imyumbati (Cassava seeds standards) akaba yarashyizweho hagamijwe gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’uburwayi bwibasiye igihingwa cy’imyumbati mu gihugu; amabwiriza arebana n’imiti ifasha mu kurwanya umubu utera malariya (Mosquito repellents standards) ndetse n’ibwiriza rigamije gufasha gucunganenza impano n’inguzanyo zihabwa ibihugu, ibigo cyangwa amakoperative (Good Financial Grant Practice). RSB ishimira cyane impuguke, abashakashatsi, amashuri makuru na za Kaminuza, ibigo by’abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu gushyiraho aya mabwiriza y’ubuziranenge yose, by’Umwihariko ibigo bya Society for Family Health (SFH), International Institute of Tropical Agriculture (IITA) na Horizon SOPYRWA byafashije mu gukomeza kumenyekanisha aya mabwiriza.

Mu gihe hishimirwa intambwe ikomeye imaze guterwa mu gushyiraho amabwiriza nyarwanda y’ubuziranenge, RSB irishimira kandi byinshi bimaze kugerwaho na Guverinoma y’u Rwanda harimo gushyiraho Politiki y’igihugu y’ubuziranenge (Rwanda Quality Policy) igamije gushyigikira icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, amategeko n’amabwiriza n’izindi nyandiko zo ku rwego rwo hejuru zishingirwaho ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, uguhabwa ibyemezo mpuzamahanaga by’ubuziranenge kuri serivisi zitanga ibirango by’ubuziranenge ndetse na laboratwari za RSB, ubushobozi ikigo kimaze kubaka mu nzego zitandukanye, ubw’abakozi ndetse n’imikoranire myiza hagati y’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, abo mu karere, ku rwego rw’umugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose.

Agaruka ku gikorwa cyo gushyira ahagaragara amabwiriza y’ubuziranenge amaze gushyirwaho, Bwana Raymond MURENZI Umuyobozi Mukuru wa RSB yagize ati:

“Uyu munsi turimo kwishimira intambwe ifatika imaze guterwa mu guteza imbere urwego rw’ubuziranenge mu gihugu. Gushyiraho amabwiriza nyarwanda y’ubuziranenge agera ku 2455 ni akazi katari koroshye ariko karashobotse kubera umuhate n’ ubufatanye dushima byimazeyo burangwa hagati y’inzego za Leta, iz’Abikorera n’Abafatanayabikorwa n’impuguke mu ngeri zitandukanye. Aya mabwiriza y’ubuziranenge azafasha guteza imbere iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye, kunoza serivisi ndetse no korohereza ishoramari. By’umwihariko aya mabwiriza ni inking ikomeye yo kubakiraho iterambere ry’ubwiza, umwimerere n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe gupiganwa ku masoko.

Aya mabwiriza kandi azafasha mu gushyigikira ikundwa n’ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda mu gihe cyo gupiganwa ku masoko mu nzego zitandukanye hashyirwa mu bikorwa itegeko rishya rigena itangwa ry’amasoko ya Leta hagamijwe ko inzego zigeurirwa ibyujuje ubuziranenge kandi hanatezwa imbere iby’iwacu.”

Amabwiriza y’ubuziranenge ni wo musingi w’ibindi bikorwa byose bigamije gutsura ubuziranenge no kubungabunga ubuzima bw’abantu. Ashyirwaho n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, abashakashatsi, impuguke mu nzego zitadnukanye, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’uwo ari we wese ufite ubumenyi bukenewe kandi akaba yifuza gutanga umusanzu mu kwimakaza ubuziranenge. 

Hamurikwa ibwiriza rigena gukoresha neza impano z’amafaranga

Hamurikwa agatabo gakubiyemo amabwiriza afasha mu kurwanya imibu

Ku bindi bisobanuro, mwabaza Simeon Kwizera, ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa kuri: simeon.kwizera@rsb.gov.rw cyangwa telefoni: 0788736627.

IHEREZO


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”