Kubahiriza amabwiriza y’Ubuziranenge, intwaro yo guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda


Iby’ingenzi bikenerwa bikomeje kugenda bikorwa. Ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda ubu biragaragara hirya no hino ku masoko y’imbere mu gihugu. Amabwiriza y’Ubuziranenge yifashishwa mu kunoza ireme n’ubwiza bw’igicuruzwa amenshi arahari ndetse n’andi agenda ashyirwaho hakurikijwe ibicuruzwa bishya bigenda bihangwa. Ubupimiro (laboratwari) bufasha kugenzura iterambere ry’ubwiza bw’ibicuruzwa bitandukanye bwamaze gushyirwaho. Uyu ni umusingi ukomeye wamaze gushyirwaho mu guteza imbere ireme ry’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Ese hasabwa iki kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bibashe kugezwa ku masoko mpuzamahanga?
Abanyarwanda baca umugani bati: “Umwiza wabuze umuranga yaheze mwa nyina!”. Uyu mugani wumvikanamo gutebya ufite byinshi usobanuye biganisha ku gukoresha amahirwe umuntu afite akamugeza kuri byinshi, ariko kandi ukatwibutsa ko kuba ubwiza butamenyekanye bwapfira ubusa nyirabwo.
Ha mbere aha nigeze gutemberana n’inzobere mu buziranenge y’umunyamahanga dusura tumwe mu turere tugize intara y’amajyepfo. Aho twari ducumbitse ku igaburo rya nimugoroba batuzimaniyeho na avoka. Akiyikoza mu kanwa wa mushyitsi yahise yiyamira ati: “Ntibishoboka! Iyaba abantu batuye muri aka gace bari bazi ubwiza bwa avoka zera hano bakabaye barakoze umushinga kera wabafasha no kuzigeza ku masoko mpuzamahanga! Nagenze ibihugu birenga ijana byose ariko aha niho hambere mbashije kubona urubuto rwiza rwa Avoka rwuje uburyohe butangaje, dore ko rutajya rubura ku mafunguro yanjye ya buri munsi!”.
Ibi byanteye kwibaza no gusobanukirwa byinshi. Burya ibyo twe dufata nk’ibisanzwe bishobora kuba ari impano idasanzwe twahawe kandi twabyaza amahirwe akomeye. Mu imurikagurisha no mu masoko atandukanye iyo witegereje uhabona ibicuruzwa bitandukanye birimo imivinyo, imitobe, inzoga nyarwanda, ibiribwa bitandukanye, n’ibindi bikorerwa mu Rwanda. Iyo ubajije ababashije kubigura bakubwira ko ari byiza rwose ndetse ko bibarutira n’ibyo benshi birukira bitumizwa mu mahanga. Habura iki se ngo ikorwa ry’ibyo bicuruzwa rishinge imizi, bikundwe ku masoko y’imbere mu gihugu ndetse binabashe koherezwa ku masoko yo hanze.
Inama rukumbi yaba ya yindi twakomeje gukomozaho. Ese aho iyo dutekereza gutangiza bizinesi zacu tujya twibuka n’amabwiriza y’ubuziranenge? Ese aho tujya twibuka ko kutagisha inama ku mabwiriza y’ubuziranenge ndetse no kutayakoresha byafungira ibicuruzwa byacu amahirwe yo kugera ku masoko mpuzamahanga?
Kwifashisha amabwiriza y’Ubuziranenge ni urufunguzo rukingura imiryango yerekeza ku masoko mpuzamahanga. Igicuruzwa cyatunganijwe neza, kigahabwa ikirango cy’ubuziranenge nk’urwandiko rw’inzira rugiherekeza rukanarushaho kugisobanurira buri wese ukibonye nta shiti ko gihinduka umwami ku isoko maze kikigarurira imitima y’abaguzi kakahava.
Kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bizagira uruhare rukomeye mu kunoza ireme ry’ubwiza ry’ibikorerwa iwacu ndetse no kubiherekeza bikanabasha gupiganwa ku masoko mpuzamahanga. Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kimwe n’ibindi bigo bya Leta bifasha mu guteza imbere ubucuruzi, byashyizeho ibiro bifasha ababyifuza bose kubona amakuru ku bisabwa mu kohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.
Ntidukwiye gucikwa n’aya mahirwe twegerejwe yo kwagura ubucuruzi ndengamipaka tugana ku masoko yo mu karere, ku mugabane wa Afurika ndetse no hirya no hino ku isi.
Duharanire ko ibikorerwa iwacu bizira amakemwa kandi tubishyigikire bigire uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu cyacu.
Yanditswe na:
Simeon Kwizera“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”