MINICOM na RSB bari mu bukangurambaga ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)
Abitabiriye ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu
Kuva tariki ya 18-27 Werurwe 2019, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF)) batangiye ubukangurambaga ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Ubu bukangurambaga buri gukorerwa mu turere twose tw’igihugu bugamije gukomeza gushyigikira ubukangurambaga bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bwatangiye mu mwaka wa 2015 ndetse na Politiki y’Igihugu yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Policy) yashyizweho mu mwaka wa 2017.
Anicet Muriro, umukozi wa RSB atanga ikiganiro
Muri ubu bukangurambaga, abafite inganda, abacuruzi n’abaguzi basobanurirwa byimbitse gahunda ya yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’amahirwe ibumbatiye hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Hanibutswa kandi inking eshanu iyi gahunda yubakiyeho ari zo:
INKINGI YA 1: GUSHYIRAHO INGAMBA ZIHARIYE ZIFASHA GUKEMURA IBIBAZO MU BYICIRO BYIHARIYE BY'UBUKUNGU (Sector-specific strategies). Muri iyi nkingi hatoranijwe ibyiciro byihariye bizibandwaho mu guteza imbere inganda n'imirimo izishamikiyeho. Mu ngero zitangwa hagaragazwa ko imbogamizi zibangamiye iterambere ry'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi atari zimwe n'izigora inganda zitunganya ibikoresho bikomoka ku biti. N'ubwo hari izishobora guhurirwaho, Lata y’u Rwanda yakoze isesengura ryimbitse rigaragaza umwihariko wa buri rwego.
INKINGI YA 2: KUGABANYA IKIGUZI CYO GUKORA IBICURUZWA (Cost of production). Muri iyi nkingi hasesenguwe imbogamizi zitandukanye zituma ikiguzi cyo gukora ibicuruzwa kiba kiri hejuru bityo bikanagira ingaruka ku giciro cy'igicuruzwa kigeze ku isoko.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zigaruka ku bikorwa remezo aho wasangaga amazi n'amashanyarazi bitaragera aho inganda zimwe ziri, kubona iby'ibanze bikorwamo ibicuruzwa (raw materials) bimwe bisaba kubivana hanze y'igihugu, kubona ibikoresho bikwiriye, n’ibindi. Hamaze gusesengurwa izi mbogamizi zose, Leta yashyizeho gahunda ihamye yo kuzishakira ibisubizo nko gushyiraho ibyanya byahariwe inganda hirya no hino mu gihugu kandi ku bufatanye ,”Urugagag rw’Abikorera inganda zikomeje kwimurirwa mu byanya byabugenwe.
Mu gukemura imbogamizi y'ibikorwa remezo nk'amazi n'amashanyarazi, Leta ikomeje kwegereza amazi n'amashanyarazi ahagenewe inganda zaba inini n'intoya ndetse n'izicirirtse. Inganda kandi zashyiriweho ibiciro byihariye by’amazi n’amashanayarazi hagamijwe kuzorohereza. Urugendo rwo gukomeza kugeza ibikorwa remezo birimo n'imihanda ku banyarwanda muri rusange no ku nganda by'umwihariko rurakomeje kandi ruratanga umusanzu ufatika mu guhuza inganda n'amasoko n'abaguzi.
Izindi mbogamizi zagaragajwe ni ikiguzi cy’ibikoresho by’ibanze ndetse n’ikiguzi cy’ibikoresho bipfunyikwamo ibicuruzwa. Kuri izi mbogamizi, Leta ikomeje gushishikariza abikorera gushora imari mu nganda zitunganya ibi bikoresho kugira ngo izi mbogamizi zigabanuke. Ibiciro by’ubwikorezi ndetse n’ububiko bunini bw’ibicuruzwa nabyo bayagaragajwe nk’imbogamizi ubu ziri gushakirwa ibisubizo.
INKINGI YA 3: KONGERA UBWIZA BW'IBICURUZWA (improving product quality). Iyi nkingi yibanda cyane ku kuzamura ireme ry'ubwiza n'ubuziranenge bw'ibiciruzwa. MINICOM na RSB ku bufatanye n’izindi nzego bari gushyira mu bikorwa gahunda ya Zamukana Ubuziranenge ifasha guherekeza urugendo rw'inganda Urugendo rwo kongera ubwiza bw'ibicuruzwa rurakomeje kandi ni ingenzi kugira ngo bibashe gupiganwa ku masoko y'imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Mu kongera ubwiza bw'ibicuruzwa harimo no kubirinda. Niyo mpamvu RSB yashyizeho ibirango bishya birinzwe mu buryo bw'ikoranabuhanga (protected marks) kugira ngo hirindwe abigana ibicuruzwa, ndetse hanakumirwe ibyinjira mu gihugu bitujuje ubuziranenge. Bimwe muri byo ni ibi:
INKINGI YA 5: GUHINDURA IMYUMVIRE KU BIKORERWA IWACU- Iyi nkingi ni ingenzi cyane kandi twese iratureba. Mu gihe mu nkingi zabanje twagaragaje ibiri gukorwa kugira ngo hatezwe imbereGahunda y’ibikorerwa mu Rwanda. Ni ngombwa ko tugirira icyizere tukanakunda iby'iwacu. MINICOM igaragaza ko nubwo hakiri imbogamizi ariko urugendo rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda rukomeje gutanga icyizere gikomeye. Minisiteri irashimira umurava w'Abikorera n'imikoranire n'inzego zose mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Abaguzi baragira bati: Abanyemari nibatinyuke gushora mu gukora ibikorerwa mu Rwanda, twe turiteguye kubagurira. Bazirikane ubuziranenge bw'ibyo batugurisha".
Abacuruzi bambukiranya umupaka bati: "MadeinRwanda" irakunzwe cyane mu bihugu by'ibituranyi. Cyane cyane ibiribwa n'ibinyobwa".
Umwe mu bitabiriye ubukanguramabaga, Mukabusunyu Adeline wo mu karere ka Nyamasheke utunganya divayi mu mbuto yagize ati: "Turifuza ibikorerwa mu Rwanda byujuje ubuziranenge, bibasha gupiganwa ku masoko mpuzamahanga. Turashimira ko ubufasha mu buryo bwose buri gutangwa kugira ngo inganda zitere imbere".
Muri ubu bukangurambaga bukomeje, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge aganiriza abikorera mu ntara y’Amajyepfo yashimiye ubufatanye n’Abikorera bukomeje gutanga umusaruro ushimishije mu gushyigikira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda anasezeranya ko RSB izakomeza gufasha inganda guhabwa ubufasha bwa tekiniki, gusobanukirwa amabwiriza y’ubuziranenge ndetse no guhabwa ibirango by’ubuziranenge bituma ibicuruzwa birushaho kwizera ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi
Ubukangurambaga ku bikorerwa mu Rwanda burakomeje hagamijwe kuganira ku buryo bwo gushyigikira ababaikora ndetse no gukangurira abaguzi gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”