RSB, MINAGRI na NCDA batangiye ubukangurambaga ku buziranenge bw'imbuto, imboga, amafi, isambaza n'ibibikomokaho
Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2024, binyuze mu mushinga KWIHAZA uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’igihugu cya Luxemburg, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imikurire y’Umwana (NCDA) batangiye ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho, harebwa aho ageze ashyirwa mu bikorwa ndetse n’uruhare ibi bikorwa biri kugira mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Ni ubukangurambaga buri kugaruka kuri gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’, ubuziranenge bw’ibiribwa n’ikoreshwa ry’ibipimo byizewe ku masoko buri kubera mu turere dutandukanye, aho kuri uyu wa mbere taliki 24 Werurwe mu karere ka Rusizi hasuwe ahatunganyirizwa isambaza hazwi nka ‘project peche’
Kagombe Amza umuyobozi waho avuga akamaro ibyo bakora bifitiye abaturage.
Ati “Umusaruro tuwumutsamo isambaza zumye ziciye mu mashini mu ikoranabuhanga, tugakoramo n’ifu ifasha abana bato ku mirire myiza, izo sambaza zumye zifasha abantu gutwara isambaza mu modoka zitanukira abandi. Turasaba ko hanozwa ibikorwa byo gukusanya umusaruro uboneka biyto haba ujyanwa ku baguzi ako kanya, ujyanwa mu bucuruzi udatunganyijwe cyangwa uwongererwa agaciro ube wujuje ubuziranenge. Ibi bisaba kunoza imikorere kugira ngo icyerekezo cyiza cyashyizweho n'igihugu cyacu kigerweho”
Kagombe Amza-Umuyobozi wa Projet Peche Cyangugu
Ifu y’isambaza yatunganyijwe na “Projet Pêche” igira uruhare mu guhangana n’igwingira ry’abana bato.
Projet Peche Cyangugu bafite ubushobozi bwo kumutsa toni imwe ku munsi, bakaba banayisya ku munsi ukurikiyeho. Kabalisa Placide, umukozi mu ishami rishinzwe ibipimo muri RSB, avuga ko ibikoresho bifashisha byaba imashini ndetse n’umunzani ugomba kuba ucururizwaho umusaruro wose bigomba kuba bitanga ibipimo byizewe ndetse RSB ikabafasha kubakorera isuzuma ry'ibyo bikoresho:
Ati “Icyo dushishikariza abaturage ni ugukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kugira ngo ibyo bakora bibaheshe agaciro kandi babashe kubona inyungu ijyanye n’ibyo bashoyemo, bizafasha mu mibereho myiza y’abana b’abanyarwanda kubona igaburo ryujuje intunga mubiri, ryujuje ubuziranenge.”
Kabalisa Placide-RSB
Kabanguka Nathan mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire n'uburenganzira bw'abana (NCDA) avuga ko n’ubwo akarere ka Rusizi kegereye ikiyaga cya Kivu, ahabasha kuboneka ibikomoka ku matungo, hagaragara ikibazo cy’igwingira, ko ari yo mpamvu abantu bagomba gukomeza gukangurirwa kurya indyo yuzuye.
Ati “Akarere ka Rusizi dushingiye kuri DHS ishize 2020, ni uko kari mu turere dufite imirire mibi/igwingira, igihari gikomeye cyane ni ugushishikariza abantu kurya indyo yuzuye bibanda ku bikomoka ku matungo.”
Kabanguka Nathan/NCDA
Gatera Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge muri RSB avuga ko ubu bukanguramabaga bwibanda ku gusobanurira abari mu bikorwa by'ubuhinzi bw'imbuto n'imboga, ubworozi bw'amafi ndetse n'uburobyi bw'isambaza, ndetse n'ababyongerera agaciro bakamenya amabwiriza y'ubuziranenge yashyizweho kugira ngo bayifashishe mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mafi n’ibikorwa by’ubworozi bw’amafi, ndetse no kumenya icyo urwego rw’ubuziranenge rwakabaye rubafasha
Ati “Ariko icyatumye dushyira imbaraga aha ngaha ni ukubera uruhare amafi cyangwa ibikomoka ku mafi bifite mu kongera intungamubiri nk’ibiribwa byakabaye bifasha mu kongera ‘nutrition values’ mu bintu twakabaye tuba dufite kumeza buri munsi.”
Gatera Emmanuel/RSB
Akomeza agira ati “Isambaza ndetse n’ifu y’isambaza, biri mumabwiriza yashyizweho ngo bifashe iyi ‘secteur’ by’umwihariko kuba dufite ababikora ni intambwe nziza nziza ni yo ntangiriro yo kuvuga ngo ya mirire mibi izarwanywa n’ifu y’isambaza tuba dufite aho duhera, icyo tubasaba ni ugushishikarira, ni ugutinyuka gukoresha amabwiriza y’ubuziranenge.”
Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu turere dutandukanye kuva tariki 23 kugera 28 Werurwe 2025, mu ntara y’Uburengerazuba n'iy'Amajyaruguru ndetse buzanakomereza mu zindi ntara n'Umujyi wa Kigali aho hazasurwa inganda, amasoko, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi n’ibindi bikorwa. Abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage binyuze mu biganiro kuri radiyo z'abaturage bazasobanurirwa ingamba za Leta y'u Rwanda zirebana no koroshya no kwihutisha serivisi z'ubuziranenge ndetse n'ubufasha bwagenewe abatangiza ibikorwa bose kugira ngo hashyigikirwe iterambere ry'ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n'inganda; hanozwe imikorere ndetse no kongera umusaruro wujuje ubuziranenge bityo abaturage babashe kugerwaho n'ibiribwa byujuje ubuziranenge ndetse haboneke n'ibisagurirwa amasoko.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”