RSB n’izindi nzego za Leta bahuye n’abatunganya ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera hasuzumwa uko amabwiriza y’ubuziranenge yubahirizwa

Bwana Antoine Mukunzi ageza ijambo ry’ikaze ku bitabiriye inama

Uyu munsi tariki ya 26 Ukwakira 2018 Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gifatanije n'izindi nzego za Leta zirimo Polisi y'Igihugu, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Kohereza Ibicuruzwa bikomoka ku musaruro w'Ubuhinzi mu mahanga (NAEB), Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubushakashatsi n'Ikoranabuhanga mu nganda (NIRDA) bagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abafite inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bimera. 

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’inganda n’abashinzwe ubuziranenge mu nganda kugira ngo hibutswe imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yo kuwa 23 Werurwe 2018 yari igamije gushimangira ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge agenga ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera, uko imikorere yari ihagaze ndetse inafata ingamba ku mikorere mibi yagiye igaragara mu nganda zimwe na zimwe zaba izari mu nzira yo guhabwa ikirango cy’ubuziranenge (S-Mark) n’izari zimaze kugihabwa. Iyi nama kandi yanibukije ibyemezo byafatiwe mu nama yo kuwa 3 Gicurasi 2018 ari yo yemeje burundu imyanzuro yafatiwe mu nama yo kuwa 23 Werurwe 2018 hagamije gutsura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).

Atangiza iyi nama yahurije hamwe abayobozi n'abashinzwe ubuziranenge mu nganda, mu izina ry'Umuyobozi wa RSB, Bwana Mukunzi Antoine yibukije ko iki gikorwa kiri mu byemeranyijwe ko inzego zibishinzwe zizajya zihura n'abafite inganda bakajya inama zo gukomeza kunoza imikorere. RSB yagaragaje ko intambwe ikomeje guterwa mu kongera umubare w'ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bimera byujuje ubuziranenge bikorerwa mu Rwanda ishimishije: Kuri ubu inganda 65 zimaze guhabwa ibirango, izi zikaba zifite ibicuruzwa birenga 90. Hashimwe ubufatanye bw'inzego za Leta n’iz’Abikorera mu gukomeza guteza imbere ubuziranenge bw'ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bimera. 

CIP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ageza ubutumwa ku bitabiriye inama

Ibibazo byagaragajwe ni abagikomeje kugerageza gukora no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse n'abagerageza kwigana ibyangombwa by'ubuziranenge bagenda batahurwa na RSB, inzego z'umutekano k'ubufatanye n'abaguzi. Barihangirizwa ko bazahanwa hakurikijwe amategeko. Mu biganiro nyunguranabitekerezo, abafite inganda biyemeje kubungabunga ubuziranenge bw’ibyo bakora ndetse no gusangiza amakuru inzego za Leta abagaragarwaho n’imikorere mibi itajyanye n’ingamba zashyizweho.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”