RSB na MINICOM batangije ubukangurambaga ku kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri

RSB na MINICOM batangije ubukangurambaga ku kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa

Tariki ya 29 Ugushingo 2024, i Nkumba mu Karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge 2024 mu nsanganyamatsiko igira iti: “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa, dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose”. Kwizihiza uyu munsi byahujwe no gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bigamije gufasha abari mu ruhererekane rw’ibikorwa byo kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.


Umuyobozi Mukuru wa RSB, Bwana Murenzi Raymond

Mu ijambo rye, Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanije na RSB batangije ubwo bukangurambaga bafatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (World Food Programme) hagamijwe gukangurira no guhugura ku mabwiriza y’ubuziranenge abantu bose bagira uruhare mu ruhererekane rw’ibikorwa nyongeragaciro ku biribwa by’umwihariko abahinga, aborora, abahunika, abatunganya, abagemura, ababika n’abatunganya amafunguro ahabwa abanyeshuri. Yavuze ko ibikorwa by’ubu bunangurambaga bitangirijwe mu turere 11 tw’igihugu cyacu ariko bizanakomereza mu tundi turere kugira ngo abanyeshuri bahabwe amafunguro yujuje ubuziranenge, bagire ubuzima bwiza kandi babashe kwiga neza.

Madamu Mukamugambi Theophila/MINEDUC


Madamu Mukamugambi Theophila wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi muri iki gikorwa yashimye ubukangurambaga no guherekeza abafatanyabikorwa bose mu bikorwa byo kunoza ubuziranenge kuko bizafasha kubungabunga ubuzima bw’abanyeshuri barenga miliyoni enye (4) bagaburirwa muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abana ku mashuri.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice wari n’umushyitsi mukuru yashimiye abantu bose bitabiriye iki gikorwa agira ati: “Turashimira MINICOM, RSB na WFP kuri ubu bufatanye bwiza bugamije ko ubuziranenge bw’ibiribwa bwizerwa ndetse kandi abanyeshuri bagaburirwe ifunguro rishyitse. Mu gihe twizihiza uyu munsi, twishimiye cyane itangizwa ku mugaragaro ry’iyi gahunda yo kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abana ku ishuri kuko yuzuza neza gahunda isanzweho yashyizweho na Leta ya “Dusangire Lunch” bityo tugashyigikira abana bacu bo cyizere cy’ejo hazaza”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice

Muri ibi birori kandi, hashimiwe inganda n’ibigo 16 mu byiciro bitandukanye byagize uruhare mu marushanwa y’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu ndetse bigahiga ibindi mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibyo bakora na serivisi batanga. Hashimiwe kandi Komite tekinike (Technical Committee) ya RSB yashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa ibyiciro byihariye (Foods for Special Dietary Use) ari na cyo cyiciro kibarizwamo bimwe mu biribwa byifashishwa mu kugaburira abanyeshuri.


Abayobozi b’uturere dutandukanye bitabiriye iki gikorwa

Abitabiriye igikorwa

Ubu bukangurambaga bwatangijwe buzakomereza mu turere 11 turimo: Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na Gasabo.

Ibi birori byitabiriwe n’ abayobozi b’uturere batandukanye, abandi bayobozi n’abakozi mu nzego za Leta , iz’abikorera n’ imiryango itari ya Leta , abayobozi b’inganda n’amakoperative, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahagarariye abandi, itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”