RSB, NIRDA na Polisi y’Igihugu bagiranye inama n’abatunganya ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera

Abahagarariye RSB, Polisi y’Ihigugu na NIRDA
Uyu munsi tariki ya 3 Gicurasi 2018, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, ku bufatanye na Polisi y'Igihugu n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Inganda (NIRDA) bagiranye inama n'abafite inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku rutoki n'ibindi bimera. Iyi nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu gutsura ubuziranenge bw'ibi binyobwa, abamaze guhabwa ibirango by'ubuziranenge, kwibukiranya ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge agenga ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bimera, uko imikorere ihagaze muri iki gihe ndetse no kurinda ubuziranenge bw'ikirango kubamaze kugihabwa.
Abitabiriye inama
Muri iyi nama kandi haganiriwe ku ngamba zigamije gukomeza gutsura ubuziranenge bw'ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bimera. Abatuganya ibi binyobwa bibukijwe ibisabwa n’amabwiriza agenga ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera, ndetse bongera guhamagarirwa gukoresha imashini zagenewe gutunganya ibinyobwa. Bijejwe ubufatanye hagati y’inzego zose za Leta n’abikorera bireba kugira ngo uru rwego rutere imbere bityo rugire uruhare mu kwihutisha iterambere ry’ibimkorerwa mu Rwanda by’umwihariko, n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Hishimiwe intambwe imaze guterwa kuko ibinyobwa bikomeje kugenda bihabwa ibirango ndetse hasabwa gusigasira imikorere myiza inganda zigenda zigeraho. Hibukijwe kandi ko buri wese akwiye kubera maso kurwanya icuruzwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge, uzibonye agahamagara 3250 nimero itishyurwa ya RSB, cyangwa akamenyesha Polisi y'Igihugu ishami rimwegereye.

“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”