RSB yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru ku bimaze gukorwa mu guteza imbere ubuziranenge bw’inzoga, amata n’ibiyakomokaho
Umuyobozi Mukuru Bwana Raymond Murenzi mu kiganiro n’itangazamakuru
Uyu munsi tariki ya 9 Werurwe 2018, Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyagiranye ikiganiro n'itangazamukuru kigaragaza aho guteza imbere ubuziranenge bw'amata n'ibiyakomokaho, ibinyobwa bikomoka ku bitoki n'ibindi bihingwa bigeze.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko mu kwezi kwa Mata 2017 RSB yatangaje amabwiriza agamije gukumira ikorwa n’icuruzwa ry’amata n’ibiyakomokaho bitujuje ubuziranenge; ndetse mu kwezi kwa Ukwakira 2017 RSB isohora amabwiriza yakumiraga ikorwa n’icuruzwa ry’ibinyobwabitujuje ubuziranenge bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Bwana Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB yamenyesheje ko kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2018, ibicuruzwa 62 bikomoka ku mata bya bimaze guhabwa ikirango cy'ubuziranenge, ni ukuvuga ko nyuma y'ingamba zafashwe muri Mata 2017 hiyongereyeho ibicuruzwa 45 mu gihe cy'umwaka umwe; ndetse ibindi bicuruzwa 42 biri gufashwa kuzuza ibisabwa muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge kugira ngo nabyo bihabwe ikirango cy'ubuziranenge.
Urundi rwego rwibanzweho ni urw'inzoga zengwa mu bitoki n'ibindi bimera harimo urwagwa n'izindi. Amabwiriza ahagarika ikorwa ryazo yatangajwe mu Ukwakira 2017, inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zirahagarikwa hatangira urugendo rwo kuzifasha. Muri iki gice naho, RSB yamenyesheje ko hamaze kugaragara umusaruro ushimishije kuko ubwo amabwiriza yatangazwaga, ibicuruzwa 2 gusa ari byo byari bifite ikirango cy'ubuziranenge ariko kugeza ubu inganda 11 zifite ibicuruzwa 26 bimaze guhabwa ikirango ndetse ibindi bigera kuri 75 biri gufashwa kuzuza ubuziranenge busabwa kugira ngo bihabwe ikirango cy’ubuziranenge. Bwana Raymond Murenzi yibukije ko ibicuruzwa byahawe ikirango byemerewe gucuruzwa ku isoko ryo mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyobozi Mukuru yamenyesheje ko imbogamizi mu guteza imbere ubuziranenge mu nganda zikiri nyinshi by’umwihariko izigendanye n’ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bijyanye n’ikoranabuhanga risabwa mu nganda zitunganya ibiribwa, abakozi bafite ubumenyi nkenerwa budahagije, kutagira ubumenyi ku mabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko, n’izindi. Yibukije ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukubaka ubushobozi bw’inganda ndetse no kuzorohereza kubona inguzanyo zazifasha mu kubona ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa mu iterambere ryazo.
Mu gukemura ikibazo cy’abakozi badafite ubumenyi nkenerwa cyangwa ubudahagije, RSB yamenyesheje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hagiye gutangizwa gahunda yo kongerera ubumenyi abanyeshuri barangiza muri za kaminuza bafite ubumenyi bukenewe no kubahuza n’inganda. Abarangiza amashuri mu mitunganyirize y’ibiribwa bazahabwa amahugurwa ku bisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge agenga ibiribwa bityo banoherezwe gufasha inganda mu rugendo rwo guteza imbere ubuziranenge bw’ibyo zikora.
Mu rwego rwo gushyigikira isakazamakuru k’ubuziranenge, RSB n'Ihuriro ry’Abanyamakuru basakaza ubumenyi k’Ubuziranenge (Journalists Committee for Standards, JCS) bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu bufatanye bugamije kurushaho gusakaza amakuru ku bikorwa byo gutsura ubuziranenge.
RSB yashimye umusanzu wa JCS mu gufasha mu kumeneyekanisha amakuru k'ubuziranenge kuko ari intambwe ikomeye mu gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) ndetse no gufasha ibikorerwa mu gihugu gupiganwa ku masoko. Umuyobozi Mukuru yakanguriye itangazamakuru muri rusange gukomeza gushyigikira isakazamakuru k'ubuziranenge hagamijwe kubungabunga ubuzima bw'abaguzi ndetse n'iterambere ry'inganda, amenyesha ko ari inshingano ikwiye kugirwamo uruhare na buri wese.
Umuyobozi wa JCS Rwanda , Bwana Jovin Ndayishimiye yashimiye RSB amahugurwa igenda igenera abanyamakuru agamije kubaha amakuru ku bikorwa by’ubuziranenge bityo nabo nk’abanyamakuru bakayaheraho basakaza amakuru ku banyenganda n’abaguzi. Yavuze ko nk’uko bikorwa hirya no hino ku isi igihe kigeze ngo itangazamakuru mu gihugu rijye mu ngingo zitameyerewe ndetse zifatwa nk’izikomeye nk’ubuziranenge bityo rigire uruhare mu koroshya ihererekanyamakuru ku batanga serivisi z’ubuziranenge, abazihabwa ndetse n’abaguzi.