RSB yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abakora inzoga y’urwagwa n’ibindi binyobwa biri muri ubwo bwoko

Um
uyobozi Mukuru wa RSB n’abandi bayobozi bayoboye inama
Uyu munsi tariki ya 27 Ukwakira 2017, kuri Hoteli Hill Top mu mujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abakora inzoga y’Urwagwa n’ibindi binyobwa biri muri ubu bwoko.
Mu cyerekezo cyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kugira ngo bishobore guhangana ku masoko yaba ayo mu gihugu, mu karere ndetse na mpuzamahanga; Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gifatanyije n’izindi nzego, ari iza Leta zirimo Polisi y’Igihugu n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’iz’abikorera, ziyemeje kuzamura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikomoka ku bitoki ndetse n’ibindi bimera.
Ni muri urwo rwego, nyuma yo guhagarika inzengero z’ibyo binyobwa zikora mu buryo budakurikije ibyo amabwiriza y’ubuziranenge asaba, nk’uko bigaragara mu itangazo nimero 1803/RSB/DG/QAU/17 ryo ku wa 18 Ukwakira 2017; Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge cyagiranye iyi nama n’abahagarariye izo nganda n’inzengero hagamijwe kurushaho kubasobanurira ibisabwa mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorwa n’inganda zabo ndetse no kurengera ubuzima bw’umuguzi. Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inganda barenga ijana.
Bwana Raymond Murenzi ageza ijambo ku bitabiriye inamaMuri iyi nama, inganda n’inzengero zahawe ibiganiro bigamije kwibutsa ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge agenga ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi bimera, uko imikorere ihagaze muri iki gihe, ndetse n’inzira yo gusaba no guhabwa ikirango cy’ubuziranenge. Mu ijambo rye, Bwana Raymond Murenzi ,Umuyobozi Mukuru wa RSB, yibukije ibi bikurikira:
“Iyi nama ije nyuma y’izindi zitandukanye twagiye tugirana n’abafite inganda zenga inzoga y’Urwagwa n’ibindi binyobwa bikomoka ku bimera. RSB yakoze ibishoboka byose ku bufatanye n’inganda ndetse n’abashakashatsi, amashuri makuru na za Kaminuza hajyaho amabwiriza y’ubuziranenge agenga itunganywa ry’urwagwa mu mwimerere warwo uko Abanyarwanda baruzi. Ayo mabwiriza twakomeje kuyashishikariza abafite izi nganda kugira ngo bayakoreshe bateze imbere ibicuruzwa byabo bihabwe ikirango cy’ubuziranenge ndetse bibe byanoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Ubu butumwa nubwo bumaze igihe butangwa byagaragaye ko abagombaga kubwumva batabwihutiye ahubwo bashyira imbere gukomeza gukora ibicuruzwa byagira ingaruka ku muguzi aho bavangagmo n’ibindi bintu bitandukanye.
Bamwe mu bitabiriye inama
“Nyuma yo kubona ingaruka urwagwa n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge byagira ku buzima bw’abaguzi, ndetse tukabona ko ibicuruzwa bibiri gusa ari byo byari bimaze kubona ikirango cy’ubuziranenge, twafashe umwanzuro wo gukora ibishoboka byose dufatanyije n’izindi nzego za Leta tugateza imbere ubu bucuruzi n’inganda.”
Umuyobozi Mukuru yakomeje asobanura ko guhabwa ikirango cy’ubuziranenge bidahenze kandi bitanatinda ahubwo igitinda ari ubushake bwa nyiri kucyaka. Yijeje inganda imikoranire yihuse kugira ngo abakora ubu bucuruzi babashe kubona ikirango cy’ubuziranenge bityo ibicuruzwa byabo byemererwe kujya ku masoko.
Mu buhamya bwatanzwe Madame Marie Claire Uwamariya, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko urwagwa n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bikwiye kurwanywa na buri wese wifuza u Rwanda rufite abaturage bafite ubuzima n’imibereho myiza. Yamenyesheje abitabiriye inama ko mu karere ka Musanze babigize intego, gufasha inganda gutera imbere ariko hakirindwa izakora ibigira ingaruka k’ubuzima bw’abaturage. Yaboneyeho gusaba abafite inganda zenga inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge kugana RSB nayo izafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse hanabungabungwe ubuzima bw’abaturage.
Nyuma yo gukurikirana ibiganiro bigamije kubashishikariza gukora ibinyobwa byujuje ubuziranenge, abitabiriye inama bishimiye ko bagiye gufashwa kunoza ibyo bakora ndetse na Gahunda ya Zamukana ubuziranenge ikaba igiye gufasha mu gutuma ibicuruzwa byinshi by’urwagwa n’ibindi binyobwa nabyo bihabwa ikirango cy’ubuziranenge.