RSB yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe ku masoko mu bikorwa by’ubugenzuzi
Hamenwa inzoga zitujuje ubuziranenge
Tariki ya 7 Nzeli 2018, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gifatanyije n’imirenge ya Muhima na Kimisagara yo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na litiro ibihumbi bitandatu (6000L).
Izi nzoga zafatiwe mu bikorwa by’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibicuruzwa biri ku masoko, aho ubu bugenzuzi bwakozwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama bukorerwa ku masoko yose hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Inzoga zafashwe
Aganira n’itangazamakuru, Philip Nzaire ukuriye ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge yagize ati:
“Uyu munsi turi hano kugira ngo tumene inzoga zitujuje ubuziranenge twafatiye ku masoko atandukanye mu mirenge ya Kimisangara na Muhima mu Karere ka Nyarugenge. Nyamara ariko hari n’izindi zafatiwe ku masoko ari mu yindi mirenge mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Izi tumennye zigera kuri litiro 6000 ubariyemo n’izo twasanze umurenge wa Kimisagara wari warafashe mbere. Izi nzoga zifite ingaruka mbi k’ubuzima bw’abazinywa kuko ntizujuje ubuziranenge.
Ikindi kandi zirimo n’izipfunyitse mu macupa ya palasitiki kandi abazikora bazi neza ko abujijwe gupfunyikwamo inzoga kubw’ingaruka bigira mu kwangiza ubuziranenge bw’inzoga maze palasitiki yashyuha igatangira gushonga yivanga n’inzoga. Nta ruganda rero rwemerewe gupfunyika inzoga mu macupa ya palasitiki. Bagomba kuzipfunyika mu macupa y’ibirahuri kandi arahari.
Bwana Philip Nzaire yakomeje yibutsa abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko inzoga yujuje ubuziranenge ari ifite ikirango cy’ubuziranenge cya S-Mark, ipfunyitse mu macupa y’ikirahuri kandi Atari ay’urundi ruganda ruzwi rufite amacupa yarwo y’umwihariko. Yibukije ko kurwanya ibitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese ndetse by’umwihariko zihera k’umuguzi, umucuruzi ndetse n’inganda zikora ibicuruzwa.
Bwana Philip Nzaire, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge
Yasoje ahamagarira abaguzi gutunga agatoki aho babonye bacuruza inzoga n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ndetse abacuruzi abibutsa kunanza kureba ko inzoga cyangwa ibindi bicuruzwa bagiye kurangura byujuje ubuziranenge bityo bakirinda igihombo cyaterwa n’uko byafatwa bigakurwa ku masoko. Hashimiwe kandi ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu kurinda abaturage ibyagira ingaruka k’ubuzima bwabo.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”