RSB yasobanuriye inganda zasabye ikirango cya Made in Rwanda uko gikoreshwa n’akamaro kizazigirira
Abitabiriye inama
Uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2019, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyagiranye inama n’abayobozi n’abashinzwe ubuziranenge mu nganda zirenga ijana (100) zikora ibicuruzwa bitandukanye. Iyi nama yari igamije gusobanurira byimbitse abanyenganda ikoreshwa ry’ikirango cya Made in Rwanda ndetse n’ibindi birango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (protected marks) bigiye kujya bikoreshwa mu bucuruzi ku masoko y’imbere mu gihugu ndetse bikanashyirwa ku bicuruzwa byinjira n’ibyoherezwa mu mahanga.
Atangiza iyi nama, Madamu Antoinette Mbabazi, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB yibukije ko ikirango gihabwa ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda logo) kimwe n’ibindi birango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije kunoza ubucuruzi no kongerera abacuruzi n’abaguzi amahirwe yo kwigenzurira ubuziranenge bw’ibicuruzwa mbere y’uko babitangaho amafaranga. Yibukije ko iki kirango mu ishyirwaho ryacyo cyari cyarasabwe n’abanyenganda hagamijwe kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu ndetse no kurwanya abigana ibicuruzwa by’abandi cyangwa bakagurisha ibitujuje ubuziranenge babyititrira uruganda runaka.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku gusobanura impamvu ikirango cya Made in Rwanda cyagiyeho, akamaro kacyo mu guteza imbere ubucuruzi buzira amakemwa no gukuraho imbogamizi zagaragaraga mu bucuruzi, uburyo bwo kugisaba no kugihabwa; ndetse n’uburyo bushya bwo gukoresha ibirango by’ubuziranenge birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Track and Trace System). Ubu buryo buzifashisha ibirango bitanga amakuru y’ikoranabuhanga ku bicuruzwa byinjira mu gihugu biva mu mahanga ndetse no ku zindi serivisi RSB itanga nk’iz’igereranyabipimo (calibration) n’isuzumabipimo (verification). RSB kandi yashyizeho ikirango cyihariye kizajya gishyirwa ku nyandiko za serivisi z’ubuziranenge hagamijwe kurwanya abajyaga bigana inyandiko zirimo ibyemezo by’ubuziranenge n’izindi.
Mu ijambo rye, Bwana Raymond MURENZI, Umuyobozi Mukuru wa RSB yashimiye umuhate inganda zo mu Rwanda zikomeje kugaragaza zubahiriza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, zigahabwa ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa na serivisi. Yashimangiye ko RSB ifatanije n’izindi nzego izakomeza gukora ibishoboka byose mu gushyigikira iterambere ry’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo byuzuze ubuziranenge kandi hakurweho imbogamizi zose zabasha kubikumira mu gupiganwa ku masoko y’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Nubwo gukoresha ikirango cya Made in Rwanda ari ubushake, yibukije ko giteganywa muri Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Policy) bityo ahamagarira inganda zitandukanye kwitabira gusaba iki kirango kugira ngo zikoreshe amahirwe ari mu gupiganira amasoko ya Leta, amahirwe ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Muri iyi nama, RSB yatangaje ko inganda 33 zifite ibicuruzwa 57 bimaze guhabwa ikirango cya Made in Rwanda; izindi zitandukanye zasabye iki kirango nazo ubusabe bwazo bukomeje gusuzumwa zinagirwa inama z’ibyo zigomba kuzuza kugira ngo zigihabwe.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”