RSB yasobanuye ibigenderwaho kugira ngo igicuruzwa gihabwe ikirango cya Made in Rwanda

Uyu munsi tariki ya 4 Ukuboza 2018, ahabera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2018, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyafashe umwanya gisobanurira abamurika ibicuruzwa ibigiye kujya bigenderwaho kugira ngo igicuruzwa cyemezwe nk’igikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda product”.

Ibi byakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije kurushaho gusobanurira abanyarwanda ibikubiye muri politiki nshya go guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Policy iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM). Iyi politiki igena ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba kuba birangwa n’umwimerere kandi bifite ireme n’ubwiza bihamya ubuziranenge bwabyo, bityo bikabasha gupiganwa ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu no kuyo ku rwego mpuzamahanga.

Umwe mu batanze ibiganiro

Mu bukangurambaga bugenewe inganda n’abandi bari baje kumurika ibyo bakora, Anicet Muriro umukozi wa RSB yibukije ko kugira ngo igicuruzwa kitwe ko cyakorewe mu Rwanda kigomba kuba cyujuje ibigenderwaho bikurikira:

  • Kuba igicuruzwa gikorwa n’ikigo cyanditswe mu Rwanda ndetse cyaranahawe uburenganzira bwo kugikora
  • Kuba izina ry’igicuruzwa ubwaryo ndetse n’andi mazina ashobora gukoreshwa acyamamaza yarandikishijwe nk’umutungo kamere mu by’ubwenge (intellectual property) w’ugikora.
  • Aho bishoboka,  igicuruzwa gisabirwa ikirango cya Made in Rwanda kigomba kuba cyujuje ibisabwa n’amabwiriza agena inkomoko (Rules of Origin) nk’uko akurikizwa mu Rwanda
  • Aho bishoboka, igicuruzwa kigomba kuba cyarahawe ikirango cy’ubuziranenge/S-Mark mu rwego rwo guhamya ko cyujuje ubuziranenge kandi nta ngaruka cyagira ku muguzi.
  • Aho bidashoboka ko igicuruzwa gihabwa S-Mark, igicuruzwa kigomba kuba cyujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge cyangwa ibisabwa n’amategeko ngengamikorere akireba.

Muri iyi nama kandi, RSB yasobanuriye abitabiriye kumurika ibicuruzwa mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda inzira yo gusaba no guhabwa ikirango cya Made in Rwanda, aho babwiwe ko bashobora kuzuza inyandiko isaba basanga ku rubuga rwa RSB: www.rsb.gov.rw ndetse bakanayohereza  banyuze kuri urwo rubuga;

Cyangwa se bakuzuza inyandiko isaba bakayishyikiriza RSB bayohereza kuri e-mail: madeinrwanda@rsb.gov.rw; cyangwa bakageza inyandiko bujuje ku biro bikuru bya RSB biherereye Kicukiro Centre.

Abitabiriye ubukangurambaga

Basobanurirwa amahirwe akubiye mu guhabwa ikirango cya Made in Rwanda kirinzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, abamurika babwiwe ko icyo kirango kizafasha mu kurwanya abigana ibicuruzwa by’abandi, iki kirango kandi kizabasha guhamya umwimerere w’igicuruzwa kuko kibitse amakuru y’ikoranabuhanga azajya aba agaragaza uwakoze igicuruzwa ndetse n’ibindi bimuranga hiyongeyeho ibiranga igicuruzwa ubwacyo, kizifashishwa nk’ikimenyetso cyo kwamamaza igicuruzwa, ndetse kinongerere amahirwe ibikorerwa mu Rwanda mu gihe cyo gupiganirwa amasoko ya Leta nk’uko byemejwe mu Itegeko No 62/2018 rigena ko ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bihabwa amahirwe angana n’umwitangirizwa wa 15% mu gihe cy’ipiganwa ribihuje n’ibindi byakorewe ahandi.

Iki kirango cya Made in Rwanda kizashyirwa ku bicuruzwa byose bityo hifashishijwe ikoranabuhanga byoroshye kugenzura ko igicuruzwa ari umwimerere. Abitabiriye kumurika ibicuruzwa  ndetse n’abandi muri rusange bakanguriwe gutangira gusaba iki kirango banamenyeshwa ko nta kiguzi gisabwa uwanditse asaba guhabwa ikirango cya Made in Rwanda.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”