RSB yatangije serivisi yo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bakora umwuga wo gusudira

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB atangiza serivisi yo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge ku basuderi

Uyu munsi tariki ya 23 Werurwe 2023, mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy'igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, RSB yatangije serivisi nshya yo gutanga ibyemezo by'ubuziranenge ku bakora umwuga wo gusudira (Welders Certification Service).

Igikorwa cyo gutangiza iyi serivisi cyitabiriwe n'abahagarariye Minisiteri n'inzego zitandukanye za Leta, Urugaga rw'Abikorera, abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza ndetse n'abakora umwuga wo gusudira.

Uhagarariye RDB atanga igitekerezo
 

Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru wa RSB yibukije ko serivisi nshya itangijwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w'ubusuderi, gufasha mu kunoza akazi bakora hifashishijwe amabwiriza y'ubuziranenge ndetse no kubafasha gupiganwa ku masoko yo mu gihugu no hanze.

DG Raymond yibukije kandi ko guteza imbere umwuga w'ubusuderi ari icyerekezo cy'igihugu cyacu mu kongera amahirwe yo gupiganwa mu mirimo haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Yashimiye ubufatanye bw'inzego za Leta n'abikorera mu guteza imbere uyu mwuga, kandi asaba abari mu mwuga wo gusudira gukoresha neza aya mahirwe kuko ibyemezo by'ubuziranenge bazahabwa bizabafasha gupiganwa ku masoko imbere mu gihugu, mu karere no ku isoko rusange rya Afurika.

Abitabiriye igikorwa

Mu gutanga ibyemezo by'ubuziranenge ku bakora umwuga w'ubusuderi hazajya harebwa ibintu bitandukanye birimo ubumenyi umuntu yakuye mu ishuri cg ubunararibonye afite muri uyu mwuga, cyangwa byombi. Hazajya hanarebwa kandi imyitwarire ya kinyamwuga n'uko imikorere ye ibungabunga ibidukikije.

Ukora umwuga wo gusudira azajya ahabwa icyemezo kijyanye n'icyiciro cy'ubumenyi n'ubunararibonye yasabiye hamaze guhamywa ubushobozi bwe. Ukora umwuga wo gusudira usaba icyemezo cy'ubuziranenge azajya agaragaza icyangombwa cy'amashuri yize kuva ku uzi gusoma no kwandika, ufite icyemezo cy'uko yarangije amashuri 3 yisumbuye, ndetse n'abandi bize arenzeho kugera ku byiciro bitandukanye bya kaminuza.

Iyi serivisi nshya ije gufasha abantu bose bari mu mwuga wo gusudira kubyaza umusaruro amahirwe ahari ku masoko atangwa hakenerwa abashobora gukora akazi runaka ariko ugasanga nta cyemezo kibihamya bafite, abafite ubumenyi bwihariye mu mwuga ndetse no gupiganwa ku masoko mu ruhando mpuzamahanga.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”