RSB yatangije ubukungurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge arebana n'itangwa rya serivisi zo gutunganya uburanga
Athanasie Mukeshiyaremye na Marthe Dushimirimana uyobora ihuriro ry’abatunganya uburanga
Kuwa 15 Werurwe 2018, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangije ubukungurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge arebana n’itangwa rya serivisi mu mazu atanga serivisi zo gutunganya uburanga (requirements for provision of beauty treatment services in Rwanda). Aya mabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho ku bufatanye n’abikorera bibumbiye mu Ihuriro Nyarwanda ry’Abatunganya ubwiza (Rwanda Beauty Makers Association), inzego za Leta n’izindi zifite aho zihurira no gushyigikira iterambere rya serivisi hagamijwe kunoza serivisi itangwa.
Abitabiriye inama
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu mujyi wa Kigali ndetse bukazanakomereza mu ntara zose z’igihugu. Mu ijambo ritangiza iki gikorwa, Madame Athanasie Mukeshiyaremye Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge yamenyesheje ko amabwiriza yashyizweho akubiye mu ngingo 4 z’ingenzi arizo:
- Ibisabwa kugira ngo utanga serivisi zo gutunganya uburanga yemererwe gutangiza ibyo bikorwa
- Ibisabwa ku umukozi ukora ako kazi
- Ibisabwa kugira ngo ahakorerwa ako kazi habe hatunganye ndetse n’ibisabwa ku bijyanye n’ibikoresho
- Imitangire ya serivisi ubwayo.
Yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye amahugurwa kuko bamwe muri bo bari mu bagize uruhare mu ishyirwaho ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge bityo anahamagarira abatanga izo serivisi hirya no hino mu gihugu kwitabira kubahiriza ibisabwa n’ayo mabwiriza hagamijwe kubungabunga ubuzima.
Madame Dushimirimana Marthe uhagarariye ihuriro ry’abatanga serivisi zo gutunganya uburanga mu Rwanda yashimye iyi ntambwe imaze guterwa mu gushyiraho amabwiriza agaragaza ko azabafasha guteza imbere serivisi batanga, kurushaho gukora kinyamwuga, kongera ubumenyi busabwa mu mwuga ndetse no guca akajagari kagaragara mu itangwa rya serivisi.
Amabwiriza y’ubuziranenge ku itangwa rya serivisi zo gutunganya uburanga ashyirwa mu bikorwa n’abafite inzu zitunganya imisatsi, abasuka, abatanga serivisi zo kogosha, n’izindi zijyana nabyo.