U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya ISO-Ikiganiro kirambuye n'Umuyobozi mukuru wa RSB

Kuva tariki ya 6-10 Ukwakira 2025 igihugu cyacu kizakira Inama Mpuzamahanga n’inteko rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO). Iyi nama ihuriza hamwe abahagarariye ibigo by’ubuziranenge mu bihugu birenga 170 hirya no hino ku isi, abahagarariye inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera, abahanga mu ngeri zitandukanye bafasha mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge, amashuri makuru na za kaminuza n’abandi.

Muri iyi nama, hazaganirwa:

  • Ku ruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije isi.
  • Ikoreshwa ry’Ubwenge buhangano ni kimwe mu bisubizo isi ikeneye kugira ngo yoroshye ubuzima kandi yihutishe iterambere
  • Amabwiriza y’ubuziranenge afasha mu gutanga umurongo ku mikorere n’imikoreshereze y’ibintu byaba ibisanzweho cg ibishya bihangwa. Ni muri urwo rwego rero hanashyirwaho afasha koroshya ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.

 

Igihugu cyacu gishyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga na innovasiyo hagamije kwihutisha iterambere. Dukeneye kugendera ku muvuduko umwe n’abandi kuko gusigara ni igihombo gikomeye.

Ku rwego mpuzamahanga, RSB igira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge harimo n’agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano. RSB igira uruhare binyuze muri Komite tekiniki ya ISO hitabwa ku kurengera inyungu z’igihugu ndetse n’iz’umugabane wa Afurika mu ishyirwaho ry’ayo mabwiriza.

Hashyirwa imbere imikoranire n’inzego zibishinzwe harimo MINICT na Innovasiyo, RISA, Ikigo gishinzwe kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iterambere (C4IR) RDB, abikorera, n’abafatanyabikorwa mu iterambere

Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ni rishya ariko icyitabwaho bwa mbere ni ukuba ijwi ry’u Rwanda ryumvikana kandi rigahabwa agaciro mu mabwiriza ashyirwaho. Aya mabwiriza iyo amaze gushyirwaho asangizwa abari mu ngeri bireba bakeneye kuyakoresha kugira ngo bateze imbere ibyo bakora kandi bagaragaze ko byubahirije imikorere isabwa ku rwego mpuzamahanga maze ibisubizo bahanga bishingiye ku ikoranabuhanga ryo guhanga ibishya bibashe gusakazwa muri Afurika no ku isi yose nta nkomyi.

Kwakira inama mpuzamahanga n’inteko rusange ya ISO ni ingenzi cyane ku gihugu cyacu muri rusange ndetse no kuri RSB by’umwihariko. Ni ubwa kabiri iyi nama izaba ibereye ku mugabane wa Afurika. Bwa mbere yabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2019.

Iyi nama ni uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu gutsura ubuziranenge ku batuye isi, no kurebera hamwe uko ubuziranenge bufasha mu iterambere ry’ubucuruzi n’inganda, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije, guha agaciro n’ijambo urubyiruko mu iterambere, n’ibindi.

Inama mpuzamahanga ya ISO 2025 ni amahirwe ku gihugu cyacu kuko tuzasangiza abatuye isi aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, rutera imbere kandi tunabashe kwigira ku bandi mu rugendo rwo kurushaho kunoza intego zacu tugana aho twifuza binyuze mu ishyirwaho n’ikoreshwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge.

Reba hano  ikiganiro kirambuye Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB, yagiranye na RBA


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”