U Rwanda rwakiriye inama y'Umuryango w'Ubuziranenge muri Afurika iri gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge ahuriweho ku myenda n'ibifitanye isano nayo
Kuva tariki ya 3 kugera 5 Werurwe 2026 i Kigali hateraniye inama y'Umuryango nyafurika w'Ubuziranenge (African Organisation for Standardisation (ARSO) ihuje impuguke zituruka mu bihugu 16 ziri gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw'umugabane arebana n'imyenda, ibikoresho bikozwe mu myenda n'ibindi bifitanye isano.
Ishirwaho ry'aya mabwiriza ahuriweho rigamije gukuraho inzitizi zabangamiraga cyangwa zigatinza ibicuruzwa ku kwambukiranya imipaka, bityo azafasha mu kwihutisha ubucuruzi ku mugabane ndetse no gufasha ibihugu kungukira mu mahirwe ari ku isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ifoto rusange y’abitabiriye inama

Dr Hermogene Nsengimana, Umunyamabanga mukuru wa ARSO afungura inama
Umunyamabanga mukuru w'Umuryango nyafurika w'ubuziranenge (ARSO) Dr Hermogene Nsengimana atangiza iyi nama yavuze ko hakiri icyuho mu ishyirwaho ry'amabwiriza y'ubuziranenge ahuriweho muri Afurika kuko kugeza ubu hamaze kuboneka agera ku kigero cya 25% ugereranyije n'akenewe ku bicuruzwa byose ku isoko rusange rya Afurika. Yavuze ko bihaye intego y'uko mu myaka ine cyangwa itanu iki cyuho kizaba cyagabanyijwe ku buryo bugaragara

Emmanuel Gatera yagaragaje ko u Rwanda rushima amabwiriza ahuriweho
Emmanuel Gatera, Umuyobozi w'Ishami rishyiraho amabwiriza y'ubuziranenge muri RSB akaba yari ahagarariye Umuyobozi mukuru yibukije ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushyiraho amabwiriza ahuriweho ku mugabane wa Afurika kuko ari yo nzira ifungura amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikabasha kugera ku masoko yo ku mugabane nta nkomyi kandi bisanzwe bikunzwe bityo bizabifasha gupiganwa.
Iyi nama izamara iminsi itatu izasozwa kuwa kane tariki ya 5 Werurwe 2026, ndetse biteganyijwe ko amabwiriza y’ubuziranenge yo ku rwego rwa Afurika 25 azaba amaze gutunganywa.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”