Ifoto n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori n’abashimiwe
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017 u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge “World Standards Day 2017. Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge wahawe insanganya matsiko igira iti: “Amabwiriza y’Ubuziranenge afasha mu kunoza imijyi/Standards Make Cities Smarter”. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Amabwiriza y’ubuziranenge agira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza rufite imijyi iboneye/Standards Contribute in Building a Smart Rwanda with Smart Cities”.
Umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge wabereye kuri Hoteli Lemigo mu mujyi wa KIGALI, witabiriwe na Nyakubahwa Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ari nawe wari Umushyitsi Mukuru , abagize inama y’ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta, imiryango mpuzamahanga n’iz’abikorera.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya RSB, Dr Emile Bienvenu yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda witabiriye uwo muhango ndetse aboneraho no gushimira ubwitabire bw’abandi bafatanyabikorwa mu buziranenge harimo inzego za Leta, inganda, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abandi. Yaboneyeho gushimira uruhare igihugu cyacu kigira mu gushyigikira ibikorwa bigamije gutsura ubuziranenge ndetse n’abanyenganda bakomeje kugaragaza umurava n’ubushake mu kubahiriza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Participants
Mu ijambo rye risobanura insanganyamatsiko y’uyu munsi, Bwana Raymond MURENZI Umuyobozi Mukuru wa RSB yamenyesheje abitabiriye ibi birori ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka haba ku rwego mpuzamahanga n’iyashyizweho ku rwego rw’igihugu zaziye igihe kuko zihuje n’icyerekezo cyo igihugu cyihaye cyo kubaka u Rwanda rufite imijyi iboneye kandi irangwa n’ibikorwa na serivisi bishingiye ku ikoranabuhanga. Yamenyesheje ko RSB ifatanyije n’abandi bafatanayabikorwa barimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage (MINALOC), Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga (MITEC), Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), Umujyi wa KIGALI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG Ltd) n’Urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda (IER) bateguye kandi bashyira mu bikorwa icyumweru cy’ubuziranenge kuva tariki ya 3 kugeza 13 Ukwakira 2017.
Bwana Raymond Murenzi yamenyesheje ko muri icyo cyumweru hakozwe ubukangurambaga ku akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge mu kubaka imijyi iboneye, kandi bukorerwa mu turere dufite imijyi itandatu yatoranijwe kunganira Umurwa Mukuru w’igihugu ari two: Rusizi, Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, na Rubavu. Ubwo bukangurambaga bwari bugamije kugirana ibiganiro no kungurana ibitekerezo n’inzego z’ibanze z’ubutegetsi bwite bwa Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ibigo by’abikorera bifite aho bihurira n’iterambere ry’imigi, ku uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge n’urw’inzego z’ibanze mu kubaka imijyi iboneye. Hatanzwe ibiganiro ku nsanganyamatsiko zikurikira zifatwa nk’inkingi za mwamba mu kubaka imijyi iboneye:
- Uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu kubaka imigi iboneye habungwabungwa ibidukikije
- Uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu gukwirakwiza ingufu n’amazi no kunoza isuku n’isukura hagamijwe kubaka imigi iboneye.
- Uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu kunoza imiturire n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
- Uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi zubakiye ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru yasoje ashimira inzego zose zagize uruhare muri ibyo biganiro, ababyakiriye hirya no hino mu turere ndetse anasaba ko ibyaganiriweho byaba intangiriro nziza y’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu kubaka imijyi iboneye.
Muri uyu muhango kandi hanashimiwe abagira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge (Technical Committees/TC) aho uyu mwaka hashimiwe komite zishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu by’ubwubatsi, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.
Abayobozi ba Komite zishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge bashimiwe
Hanahembwe kandi abanyeshuri bitabiriye amarushanwa k’ubuziranenge yateguwe ku rwego rw’igihugu ndetse abatsinze bahagararira igihugu mu irushanwa rishingiye k’ubumenyi ku akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge ryabereye muri Koreya y’Epfo muri Nzeli 2017 maze batsindira umudari w’umuringa (Silver Medal).
Abanyeshuri bashimiwe
Mu butumwa bw’umunsi bwatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimiye ibimaze kugerwaho mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’uko umuco w’ubuziranenge ugenda ukwira mu ngeri zose z’abaturarwanda. Yaboneyeho gushimira insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuko ihuje n’icyerekezo igihugu cyihaye ndetse by’umwihariko ikaba ihura na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iherutse gutangarizwa abaturage aho hagomba kwihutishwa iterambere ry’imijyi kandi ikubakwa mu buryo buboneye. Yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gukorana n’inzego n’ibigo bya Leta bifite aho bihurira n’uwo mukoro hakubakwa imijyi iboneye hifashihijwe amabwiriza y’ubuziranenge.
Nyakubahwa Minisitiri ageza ijambo ku bitabiriye umuhango
Mu gusoza, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yibukije ko amabwiriza y’ubuziranenge ari ryo ’shingiro ry’ubuzima bwiza kandi butekanye, ashimangira ko kuyashyira mu bikorwa ari ngombwa ndetse agomba kwigishwa, akamenyekanishwa kandi serivisi z’ubuziranenge zikegerezwa abazikoresha binyuze mu ikoranabuhanga bityo zikaba umusemburo wo kwihutisha iterambere.