Ubufatanye mu gusakaza amakuru k’ubuziranenge niryo banga ryo guteza imbere ibikorerwa iwacu-Abafatanyabikorwa

 

Umuyobozi wa SfS, Umuyobozi wa RSB n’uwa JCS

 

Tariki ya 8 Kamena 2018, ku cyicaro k’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge(RSB) habereye ubukangurambaga bugamije kurushaho kwimakaza umuco wo gusakaza amakuru k’ubuziranenge. Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango nyarwanda  utegamiye kuri Leta uharanira kwimakaza ubuziranenge nk’inkingi yo kugera ku iterambere rirambye (Standards for Sustainability, SfS), gihuriza hamwe Ihuriro ry’Abaguzi mu Rwanda (ADECOR) ndetse n’umuryango w’Abanyamakuru biyemeje gusakaza amakuru k’ubuziranenge (Journalists Committee for Standards).

 

Intego y’iki gikorwa yari ugushimangira ubufatanye mu kumenyekanisha amakuru n’ubumenyi k’ubuziranenge ndetse no gusura serivisi zitandukanye za RSB kugira ngo abafatanyabikorwa bagire amakuru ahagije kuri serivisi zitangwa. Mu ijambo rye, Umuyobozi wa SfS, Bwana John Nkongoli yashimye ko ubuziranenge bugenda bumenyekana mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu ndetse anagaragaza ko ubufatanye bw’imiryango itegamiye kuri Leta mu kwimakaza ubuziranenge ari ingenzi cyane mu rwego rwo gushyigikira no kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Basura laboratwari

 

Bwana Jovin Ndayishimiye, Umuyobozi wa JCS yibukije ko ubusanzwe itangazamakuru riharanira kumenyesha rubanda ibigezweho no kubagezaho ubumenyi bifashisha mu buzima bwa buri munsi. Yagaragaje ko JCS ari yo ntego yayo ariko by’umwihariko kumenyekanisha amakuru k’ubuziranenge. Yishimira ubufatanye n’indi miryango itegamiye kuri Leta mu kwimakaza umuco w’ubuziranenge yavuze ko bagiye gufatanya kuko bamwe bafite ubumenyi bwa tekiniki nabo nk’abanyamakuru bakagira ubumenyi mu gusobanura ibintu mu buryo bworoshye bityo ubu bufatanye bukazagirirs abaturarwanda akamaro.

 

Nyuma yo gushyikiriza ibyemezo by’amahugurwa abanyamuryango ba SFS na ADECOR bahawe na RSB amahugurwa abongerera ubumenyi k’ubuziranenge, Bwana Raymond Murenzi Umuyobozi Mukuru wa RSB yashimye igitekerezo cyiza iyi miryango yagize cyo guhuriza hamwe imbaraga mu kumenyekanisha amakuru k’ubuziranenge.  Agira ati: 

 

“Iki gikorwa mwakoze ni cyiza cyane, guhuza imbaraga n’ubumenyi ni ipfundo ryo kugera ku ntsinzi. RSB ikeneye abafatanyabikorwa nkamwe bafite ubumenyi n’umurava wo gushyigikira kwimakaza umuco w’ubuziranenge. Twiteguye gukomeza gufatanya twihutisha gufasha inganda zacu kugira ngo zishyire ku isoko ibyujuje ubuziranenge kandi bibasha gupiganwa ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Isi yose yafunguye amarembo y’amasoko, birasaba ko dufatanya muri uru rugendo ruzatuma ibikorerwa mu Rwanda biba ibicuruzwa bifite ireme, byujuje ubuziranenge kandi byifuzwa ku masoko muri Afurika no hirya no hino ku isi.

 

Umuyobozi Mukuru wa RSB ashyikiriza icyemezo cy’amahugurwa uwahuguwe

 

Iyi miryango ihuriwemo na bamwe mu mpuguke zisanzwe zigira uruhare mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, abashakashatsi, abarimu muri za Kaminuza n’amashuri makuru, abikorera bahisemo gufasha inganda kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubuziranenge ndetse n’abanyamakuru.

 

 

 


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”