UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINISITERI Y’IBIDUKIKIJE YAMURITSE KU MUGARAGARO LABORATWARI ZITANGA SERIVISI Z’IGERERANYABIPIMO

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije yamuritse ku mugaragaro laboratwari zitanga serivisi z’igereranyabipimo ku mihindagurukire y’ikirere, iteganyagihe, ubuziranenge bw’umwuka duhumeka no kugenzura imiterere y’ibipimo mu kiyaga cya Kivu.

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije afungura izi laboratwari ku mugaragaro

Muri ibi bihe, isi yose ihanganye n’ibyago bikomeye biterwa n’imihindagurikire y’ibihe aho usanga igira ingaruka zikomeye mu bice bitandukanye by’isi zirimo gutera amapfa, imyuzure, inkubi z’imiyaga n’impanuka zitera kubura ubuzima bw’abantu, inkongi, impanuka mu Nyanja n’ibiyaga, impanuka zo mu kirere, n’ibindi.

Ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe ziratuma kandi abatuye isi batoroherwa gukora imirimo yabo mu buryo bwari busanzwe cyangwa ngo banabashe kuyinoza. Iyi mirimo ari nayo ishingirwaho ubuzima bwa buri munsi irimo: ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’inganda, kubungabunga ibidukikije, ibikorwa byo kwirinda ibiza ndetse n’ibikorwa byo gukora ubushakashatsi buhamye bufasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo bihari hakanakumirwa ibishobora kwaduka.

Mu myaka yashize kugeza ubu, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyakomeje gushyiraho laboratwari zitanga serivisi z’ibipimo byifashishwa mu ngeri zitandukanye zirimo izifasha ibikorwa by’ubucuruzi, inganda, ubuzima, ubukerarugendo, ubwubatsi n’ibikorwaremezo n’izindi. Nyamara uko iminsi igenda ishira iterambere rirushaho kwiyongera ni nako hakomeje kugaragara ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe inarushaho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’ibidukikije. Ni muri urwo rwego binyuze mu bufatanye na REMA, Rwanda Water Resources Board na Meteo Rwanda hashyizwe umukono ku masezerano agamije gushyiraho laboratwari zifite ibikoresho bifasha kugira ngo amakuru atangwa ku mihindagurikire y’ikirere, umwuka duhumeka ndetse n’iteganyagihe abe ashingiye ku bipimo byizewe.

Ibikoresho bigenzura ubuhehere n’imihindagurikire y’ibihe biri mu bishya byashyizweho

Bwana Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB yagize ati: “RSB irashimira ubufatanye bwa za Minisiteri n’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho laboratwari zifasha mu kubona ibipimo byizewe. Ibipimo byizewe ni ishingiro ryo kubungabunga ubuzima hakurikiranwa ubuziranenge bw’umwuka duhumeka, kwirinda ibiza n’ingaruka zabyo, kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ubushakashatsi no gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, imihindagurikire igaragara mu nyanja n’ibiyaga n’ahandi”.

Bwana Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB

Yakomeje agaragaza ko ubwo hamaze gushyirwaho laboratwari zifasha mu gukurikirana imihindagurikire y’ikirere n’ iteganyagihe, ni ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu kwagura ubushobozi hakorwa n’ibindi bikorwa twiyemeje kugira ngo habashe gushimangirwa ubushobozi bwo gukurikirana ibipimo byizewe by’umwuka mwiza, kubaka ubushobozi bwo gukurikirana ibipimo by’izuba, gukurikirana ibipimo by’imiyaga no gukurikirana urugero rw’amazi ari mu nyanja, mu nzuzi n’ibiyaga n’ahandi kugira ngo ibipimo bifatwa bishingirweho ibyemezo byo kurinda ubuzima bw’abantu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Bwana Munyazikwiye Faustin, umuyobozi mukuru wungirije wa REMA

Bwana Munyazikwiye Faustin, Umuyobozo mukuru wungirije wa REMA yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga inzego n’ibigo bya Leta mu kubungabunga ibidukikije anagaragaza ko izi laboratwari zizafasha mu gukurikirana ibipimo by’umwuka uhumekwa n’abantu ndetse no gukurikirana ibungabungwa ry’ikiyaga cya Kivu nk’imwe mu nshinganoza REMA.

Bwana Gahigi Aimable, umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda

Bwana Gahigi Aimable, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) yishimiye ko ishyirwaho ry’izi laboratwari no kubaka ubushobozi bifasha ikigo ayoboye kubonera hafi serivisi z’igereranyabipimo ku bikoresho byifashishwa mu gutanga amakuru y’iteganyagihe. Yagaragaje ko ubusanzwe bajyaga gushaka serivisi mu mahanga, zigatinda kandi zikanabahenda ariko ko ubu laboratwari nshya zizafasha koroshya no kwihutisha serivisi maze amakuru y’iteganyagihe agakomeza gufasha mu buzima bwa buri munsi hanakumirwa Ibiza.

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije.

Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyiraho uburyo bufasha Leta gukomeza gukurikirana imihindagurikire y’ibihe ari nayo iri guteza ingaruka zikomeye zirimo kwangizwa kw’ibidukikije, Ibiza, amapfa ndetse n’ibindi byago byugarije abatuye isi muri iyi minsi. Yijeje ko Leta izakomeza gushyigikira no gushishikariza abafatanyabikorwa gushyigikira ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije hagamijwe kugira ubuzima bwiza no kwihutisha iterambere.

Izi laboratwari zatashywe zashyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigega mpuzamahanga cy’ibidukikije (Global Environment Fund) binyuze mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga ibidukikije (UNEP).

Ifoto y’abitabiriye


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”