RSB yahuguye abakora umwuga wo gutunganya uburanga
Amahuguwa yitabiriwe n’abakora uwuga wo gutunganya uburanga
Uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare 2018, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyateguye amahugurwa agamije guhugura abatanga serivisi hagamijwe kunoza serivisi zitangirwa ahatunganirizwa uburanga. Aya mahugurwa kandi yanitabiriwe n’abahagarariye Ishyirahamwe ry'abafite inzu zitunganya uburanga (Rwanda Beauty Makers Association) n'Urugaga rw' abakora umwuga wo gutunganya uburanga (Saloon Workers Union).
Amahugurwa yibanze ku bikubiye mu ibwiriza RS 377:2017 rigenga ubuziranenge busabwa mu mikorere n'imirimo yo gutunganya uburanga. Muri aya mahugurwa kandi, hatanzwe ikiganiro ku mikoreshereze myiza n'ingaruka zo gukoresha nabi ibinyabutabire bikoreshwa mu gutunganya uburanga. Amahugurwa ku mabwiriza y'ubuziranenge agenga imikorere na serivisi nziza ku batunganya uburanga yasojwe hagaragazwa ibyavuye mu isuzumaRSB yakoreye abatunganya uburanga mu mijyi ya Kigali , Musanze, Huye, Rubavu na Muhanga.
Abatunganya uburanga bakangurirwe gushyira imbaraga mu kuzuza ibisabwa ndetse banamenyeshwa uburyo bwo kwaka no guhabwa ibirango by'ubuziranenge, bihamya ko bujuje ibisabwa kandi bakaba banatanga serivisi inoze itagira ingaruka kubabagana.
“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”