Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyagaragaje urugendo inganda nto n'iziciriritse zimaze gukora muri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge

  • Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyashyize ahagaragara urugendo rumaze gukorwa  n’inganda muri gahunda ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE binyuze mu isuzuma ryakozwe
  • Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge igamije gushyigikira iterambere rirambye ry’inganda nto n’iziciriritse
  • RSB Kandi yamuritse ibirango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanaga bigiye kujya byifashishwa mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa ndetse no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibisabwa mu bikorwa byose by’ubuziranenge 
  • Ibirango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bizafasha gukumira abigana ibicuruzwa by’abandi ndetse n’iyinjizwa mu gihugu ry’ibicuruzwa bya magendu kandi bitujuje ubuziranenge

 

Bwana Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru agaruka kuri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge

Kigali, kuwa 21 Gashyantare 2019, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyagaragarije Abanyarwanda urugendo rumaze gukorwa n’inganda muri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge. Uru rugendo rwagaragajwe hifashishijwe ibyavuye mu isuzuma ryakorewe inganda nto n’izicirirtse zakurikiranywe muri Gahunda ya Zamukana Ubiziranenge muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2018/2019 (kuva muri Nyakanga kugeza Gashyantare 2019). 

Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu Ukwakira 2017 binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB). Ishyirwa mu bikorwa na RSB ifatanyije n’izindi nzego za Leta n’iz’Abikorera hagamijwe gushyigikira urugendo rw’ inganda nto n’iziciriritse ruganisha ku kubahiriza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ndetse no guteza imbere ireme n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). 

Kuva iyi gahunda itangijwe, inganda nto n’iziciriritse zaratoranijwe, zirasurwa zihabwa amahugurwa y’ibanze ndetse zinaherekezwa mu rugendo rw’ubuziranenge ruziganisha ku mikorere myiza ndetse no guhabwa ikirango cy’ubuziranenge. Nyuma y’urugendo rugera ku mwaka, inganda zakorewe isuzuma rigaragaza uko zihagaze ndetse n’icyakorwa kugira ngo urugendo rw’ubuziranenge zirimo rurusheho kuzibyarira umusaruro. Kugaragaza ibyavuye mu isuzuma ku nganda n’ibikwiye gukorwa nyuma y’isuzuma byakozwe tariki ya 21 Gashayantare 2019 kuri Hotel Lemigo guhera saa tatu kugeza saa sita (9:00-12:00am)

Nk’uko byagaragajwe, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, inganda nto n’iziciriritse zimaze iminsi zihabwa ubufasha bwa tekiniki muri Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge zakorewe isuzuma harebwa iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ndetse hanarebwa ibibura bituma batabasha kugera ku buziranenge bwifuzwa ndetse no kugaragaza ibyihutirwa bikenewe kugira ngo inganda zihute mu rugendo ruziganisha ku guhabwa ibirango by’ubuziranenge.

Muri iri suzuma, inganda 28 zagaragaje ko zikora neza ndetse zimaze kugera ku rwego rwo gusaba no guhabwa ibirango by’ubuziranenge; isuzuma kandi ryagaragaje ko inganda 8 zifite iby’ibanze byazifasha gukomeza urugendo ruziganisha ku guhabwa ibirango by’ubuziranenge, mu gihe inganda 13 zagaragaweho kuba zitarabona iby’ibanze by’ingenzi bikenerwa mu gutunganya ibiribwa.

     

Abitabiriye inama

Muri iki gikorwa kandi, RSB yagaragarije Abanyarwanda ibirango bishya birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uburyo bushya bugiye gutangira kwifashishwa mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa ndetse n’iyubahirizwa ry’ibisabwa mu bikorwa bitandukanye by’ubuziranenge. Ibyo birango birimo icyagenewe guhabwa ibikorerwa mu gihugu bigaragaza umwimerere nyarwanda byujuje ubuziranenge (Made in Rwanda protected Mark),  ibikorerwa mu Rwanda byahawe ikirango cya S-Mark (Protected Mark for locally made products with S-Mark), ikirango gihabwa ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byagenzuwe bikagaragara ko byujuje ubuziranenge (Protected Imports inspection Mark), ibirango bihabwa ibikoresho byakorewe isuzumabipimo n’iregerabipimo (Protected stickers for calibrated and verified measuring equipments/instruments) ndetse n’ikirango cyemeza inyandiko z’umwimerere zatanzwe n’ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge. 

Agaruka kuri iki gikorwa Bwana Raymond MURENZI, Umuyobozi Mukuru wa RSB yagize ati:

“Uyu munsi turishimira ko inganda zacu zigaragaza gutera intambwe nziza mu rugendo ruganisha ku kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge. Turashimira inganda zakoranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, RSB, NIRDA, MINAGRI, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu nzego za Leta, iz’Abikorera ndetse na Sosiyete sivile dufatanya mu kazi ka buri munsi muri uru rugendo. Iyi gahunda kuva itangiye yabaye inkingi ikomeye mu gukemura ibibazo byari bifitwe n’inganda ndetse no kubaka umusingi w’iterambere rirambye riganisha ku kubahiriza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge. Urugero rufatika ni umusanzu watanzwe mu gukemura ibibazo byari mu nganda zitunganya amata n’ibiyakomokaho aho kuva mu mwaka wa 2017 iyi gahunda ishyirwaho kugeza ubu ibicuruzwa biri muri uru rwego bifite ikirango cy’ubuziranenge byavuye kuri 18 bikagera kuri 96 uyu munsi. 

Byongeye kandi iyi gahunda yakomeje gutanga umusanzu ufatika mu rugendo rwo gufasha inganda zitunganya inzoga zikomoka ku bitoki n’ibindi bimera kubahiriza amabwirza y’ubuziranenge, aho kuva muri Ukwakira 2017 kugeza uyu munsi inganda 77 zahawe ibirango by’ubuziranenge ndetse ibicuruzwa biva kuri 2 bigera ku 105. Turishimira ubushake bw’abafite inganda nto n’iziciriritse ndetse n’inini mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda, kuko ari rwo rufunguzo rufasha mu gupiganwa ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo”.

Bamwe mu bafite inganda zahawe icyemezo cy’ishimwe kuko zimaze kugera ahashimishije bashimiye Leta y’u Rwanda kubwa Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge kandi bagaragaza ko bagiye guhita bakomereza ku gusaba ikirango cy’ubuziranenge.

         

RSB yagaragaje ko Gahunda ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE yatangiranye no kwita ku nganda zitunganya amata n’ibiyakomokaho, ibinyampeke n’ibibikomokaho, ibinyabijumba n’ibibikomokaho, imbuto n’imboga n’ibizikomokaho ndetse n’inyama n’ibizikomokaho. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu buryo bukurikira:

  • Hakorwa isuzuma ry’inganda harebwa iby’ingenzi uruganda rugomba kuba rwujuje bishingiye ku biteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge, hanyuma inganda zigashyirwa mu byiciro by’ubuziranenge bitandukanye. 
  • Izo nganda zihabwa ubufasha bwa tekiniki, zikorerwa gahunda ishingiye ku byo zikeneye byagaragajwe mu bugenzuzi bityo ubufasha bwa tekiniki bugenda buzifasha kwimuka zivamu cyiciro cy’ubuziranenge cyo hasi zijya mu kisumbuyeho.
  • Inganda zizakurikiranwa umunsi ku wundi mu rugendo rwose rw’iterambere mu buziranenge hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyateganyijwe kugira ngo hagenwe ubwunganizi bwihuse.
  • Iyo uruganda rugeze ku gipimo cy’ubuziranenge cyifuzwa mu cyiciro runaka ruhabwa icyangombwa nk’uko bigaragara ku gishushanyo cy’iterambere mu buziranenge.
  • Inganda zikomeza kuzamuka neza zikagera ku rwego rwa gatatu, urwego rushimishije rw’ubuziranenge, zigahabwa icyemezo cy’urwo rwego zikanafashwa mu gupimisha kugira ngo zihabwe ikirango cy’ubuziranenge cya S-Mark gishyirwa ku bicuruzwa kigahamiriza abaguzi ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge. 
  • Inganda zahawe ibyangombwa by’ibyiciro zirimo, zigenerwa igihe ntaregwa cyo kuba ziteguye kwimuka ziva mu kiciro cy’ubuziranenge cyo hasi zijya mu cyisumbuyeho.

               

Zimwe mu nganda zahawe ibyemezo by’uko zimaze kugera aheza

Andi mahirwe aboneka muri gahunda ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE

Uretse ubufasha bwa tekiniki, andi mahirwe akubiye muri gahunda ya ZAMUKANA UBUZIRANENGE ni uko inganda zoroherezwa kwishyura serivisi z’ubuziranenge, kuko ubusanzwe hari ubwo serivisi zitandukanye ziganisha kuguhabwa ikirango cy’ubuziranenge zishyurirwaga rimwe bityo ugasanga hari inganda cyane cyane izigitangira zigorwa no kubonera rimwe ikiguzi cy’izo serivisi mafaranga. Muri iyi gahunda nshya, serivisi zishyurwa bitewe n’ibikorwa bikenewe ku ntambwe runaka uruganda rugezeho bityo bikorohereza inganda. Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge kandi yita by’umwihariko ku iterambere ry’inganda zishingwa n’urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga; ikaba ariko idaheza kuko n’undi wese ufite uruganda asaba guherekezwa muri uru rugendo rwo guteza imbere ubuziranenge.


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”