Amabwiriza y'ubuziranenge bw'udupfukamunwa NI UBUNTU-Yifashishe ukore utwujuje ubuziranenge busabwa!

AMABWIRIZA Y’UBUZIRANENGE BW’UDUPFUKAMUNWA NI UBUNTU! Yifashishe ukore utwujuje ubuziranenge busabwa

Hashingiwe ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ndetse n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB); cyashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge akurikira azafasha inganda zikora udupfukamunwa gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge:  

  1. RS 433-1 2020 Face masks — Specification —  Part 1 Medical masks, and
  2. RS 433-2 2020 Face masks — Specification — Part 2 Barrier masks

Aya mabwiriza y’ubuziranenge ABONEKA KU BUNTU uyasanga ku rubuga rwa RSB: www.rsb.gov.rw agaragaza iby’ingenzi bigomba kwitabwaho n’abakora udupfukamunwa kugira ngo tube twujuje ubuziranenge ndetse tubasha no kurinda ubuzima bw’abaguzi. Aya mabwiriza kandi agaragaza iby’ingenzi bigomba gupimwa muri laboratwari mu gihe hasuzumwa ubuziranenge bw’agapfukamunwa.
RSB irahamagarira inganda zose zikora udupfukamunwa kwifashisha aya mabwiriza y’ubuziranenge, ikanamenyesha ko Laboratwari zayo zipima ubuziranenge zipima ubuziranenge bw’udupfukamunwa hagendewe ku bisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza iby’ingenzi bipimwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’agapfukamunwa:

S/N

 Serivisi itangwa:

(Tested Parameter)

 

Ingano y’impagararizi

(Minimum

Sample size)

Amakuru y’ingenzi atangwa n’usaba servisi

(Information to appear on sample submission form)

1

Gupima icyo agapfukamunwa gakozemo:

Fiber composition (cellulose fibres content and non fibrous matters content)

Impagararizi igomba kuba igizwe n’udupfukamunwa 20

1.      Ibiranga agapfukamunwa gapimwa

2.      Izina ry’agafukamunwa (brand name)

3.      Izina ry’uruganda rwagakoze

4.      Batch/lot number

5.      Ubwoko bw’ agapfukamunwa

2

Uburemere bw’agapfukamunwa

Fabric Specific weight (mass per unit area) / grammage

3

Uko agapfukamunwa gatambutsa umwuka

Porosity/air permeance

4

Ubukomere bw’udushumi twifashishwa mu kwambara agapfukamunwa

(Tensile strength)

5

Ingano y’ agapfukamunwa

(Dimensional test)

6

Ugucuyuka kw’ agapfukamunwa iyo kameshwe

(Color Fastness to  washing)

7

Igenzura ry’amakuru y’ibanze aranga agapfukamunwa n’uko gapfunyitse

(Marking/Labelling and packaging  inspection)


“RSB services are delivered in consideration of gender equality to ensure inclusive sustainable socio-economic development”